Imurora Japhet yahagaritswe imyaka itanu mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 7, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image

Komisiyo Ishinzwe Imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yahagaritse Imurora Japhet wari Umutoza Wungirije w’Amagaju FC. Yahagaritswe imyaka itanu mu bikorwa byose by’umupira kubera kugena ibiva mu mukino.

Ni ibyabaye mbere y’umukino w’Umunsi wa 27 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Stade Ubworoherane, ku wa 17 Mata 2026. Aho hagiye hanze amajwi ya Imurora asaba Habarurema Gahungu kuza kwitsindisha ku mukino Musanze FC yakiriyemo Amagaju F.C.

Byarangiye Musanze FC itsinzwe n’Amagaju FC ibitego 2-0 byinjijwe na Destin Malanda na Ndayishimiye Edouard.

Isesengura ryo kugereranya amajwi ryakozwe hagati y’amajwi y’uwitwa ‘Unknown Speaker 1’ n’amajwi y’icyitegererezo azwi ya Imurora Hakizimana Japhet, hagamijwe kumenya niba ayo majwi akomoka ku muntu umwe (Imurora Hakizimana Japhet) cyangwa niba akomoka ku bantu batandukanye.

Ati: “Ibipimo byagaragaye hagati y’amajwi ya ‘Unknown Speaker 1’ (amajwi yafashwe mbere) n’amajwi y’icyitegererezo ya Imurora Hakizimana Japhet yatanze ubwo yatumizwaga kuri ‘Rwanda Forensic Institute’, byerekana ko akomoka ku muntu umwe, ari we Imurora Hakizimana Japhet.”

Nyuma yo kwakira ibyavuye mu isuzumwa ry’amajwi nkuko yashyikirijwe na Rwanda Forensic Institute, Habarurema Gahungu, Imurora Hakizimana Japhet, uhagarariye Amagaju FC ndetse n’uhagarariye Musanze FC batumijweho na komisiyo bagezwaho iyo raporo.

Komisiyo ishinzwe Imyitwarire muri FERWAFA yasanze Imurora Hakizimana Japhet, Umutoza w’Amagaju FC yaragennye ibiva mu mukino wo ku wa 17 Mata 2026 wahuje Musanze FC na Amagaju FC.

Ibi bikaba bigize icyaha giteganywa mu ngingo ya 39.1: Guhindura imigendekere mu mikino y’umupira w’amaguru n’amarushanwa (Manipulation of football matches and competitions), aho igira iti: Umuntu wese, mu buryo butaziguye cyangwa buziguye, binyuze mu gikorwa cyangwa mu kutagira icyo akora, utuma hakorwa ikintu mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa uhindura imigendekere y’umukino, amanota/ibitego cyangwa ikindi kintu cyose ku mukino na/cyangwa irushanwa, cyangwa ubyumvikana n’abandi cyangwa ugerageza kubikora mu buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa guhagarikwa kwitabira ibikorwa byose bijyanye n’umupira w’amaguru mu gihe kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu, ndetse n’ihazabu iri hagati ya 500 000 Frw na 5 000 000 Frw. Ku makosa akomeye, hatangwa igihano cy’ihagarikwa ry’igihe kirekire gishobora no kuvamo guhagarikwa burundu kwitabira ibikorwa byose bijyanye n’umupira w’amaguru.

Komisiyo y’Imyitwarire ihanishije Imurora Hakizimana Japhet kubuzwa kwitabira igikorwa icyo ari cyo cyose gifitanye isano n’umupira w’amaguru mu gihe kitarenze imyaka itanu.

Uretse igihano cy’imyaka itanu yahanishijwe gutanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw, kongeraho amafaranga yatanzwe hapimisha amajwi ye muri Rwanda Forensic Institute (RFI), akaba miliyoni 6,28 Frw.

Imurora Japhet yahagaritswe imyaka itanu mu bikorwa byose by’umupira kubera kugena ibiva mu mukino
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 7, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE