Burera: Amapoto y’amashanyarazi ashaje ateje impungenge abaturage ba Gahunga

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 6, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image

Mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, abaturage batuye mu Tugari twa Rwasa na Kidakama bavuga ko bahangayikishijwe n’amapoto y’amashanyarazi ashaje amaze imyaka isaga 40 ashinzwe, bavuga ko ashobora kubateza impanuka mu gihe cy’umuyaga mwinshi n’imvura, ndetse bamwe bagatinya ko yazagwa ku nzu zabo cyangwa akagira abo ahitana.

Mu bice bitandukanye by’umuhanda Gahunga – Cyanika no mu nkengero zawo; hagaragara amapoto y’ibiti ashaje, amwe yaratangiye kubora andi ahengamiye ku ruhande, mu gihe hari n’insinga nyinshi z’amashanyarazi zimanitse ku buryo zimwe zisa n’izenda gukora ku butaka, kimwe no muri santere y’ubucuruzi ya Gahunga. Abaturage bavuga ko bishobora gushyira ubuzima bwabo n’imutungo yabo mu kaga igihe cyose habaye umuyaga ukomeye n’imvura ikaze.

Abaturage bavuga ko aya mapoto yashyizweho kuva mu myaka ya 1980 andi akaba ari uduti abaturage bagiye bishingira bagamije gukurura umuriro w’amashanyarazi; bityo imyaka amaze akora ituma bahorana impungenge z’uko ashobora kugwa igihe icyo ari cyo cyose.

Mukamwezi Laurence, utuye mu Kagari ka Kidakama, avuga ko buri gihe imvura ivanze n’umuyaga iguye ibatera ubwoba. Yagize ati: “Iyo imvura iguye iherekejwe n’umuyaga ntidushobora kumva dufite umutekano. Aya mapoto arashaje cyane kandi hari aho usanga yaramaze kubora. Dutinya ko umunsi umwe yazagwa ku nzu zacu, akangiza ibyacu cyangwa akagira abo ahitana. Turasaba ko yasimbuzwa hakiri kare mbere y’uko haba impanuka.”

Ntezimana Alphonse wo mu Kagari ka Rwasa na we avuga ko ikibazo kimaze igihe kinini kizwi n’abaturage, kandi ko bakibwiye inzego z’ubuyobozi bw’ibanze na REG ishami rya Burera. Yagize ati: “Aya mapoto amaze imyaka irenga 40. Hari ayo usanga yaraboze ubona nta ngufu kubera gusaza, andi ubona asa n’ayegamye. Iyo umuyaga uhuha cyane ntidutekana. Turifuza ko REG yayasimbuza kuko twumva ashobora guteza impanuka zikomeye.”

Abaturage bavuga ko nubwo bishimira ko bagejejweho amashanyarazi, bifuza ko ibikorwa remezo bishaje na byo bivugururwa kugira ngo serivisi bahabwa ikomeze kubarindira umutekano.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Solina, yemereye Imvaho Nshya ko iki kibazo kizwi kandi ko Akarere kari kuganira na REG/EUCL kugira ngo gihabwe igisubizo kirambye. Yagize ati: “Ikibazo cy’amapoto yo ku muhanda Gahunga – Cyanika ashaje kirahari. Akarere karavugana na REG/EUCL tubereka ikibazo n’ingaruka zacyo, tubasabe kwihutisha gahunda yo gusimbuza amapoto ashaje.”

Ubuyobozi bwa REG mu Karere ka Burera na bwo buvuga ko iki kibazo bukizi kandi ko gahunda yo kuvugurura imiyoboro ishaje ikomeje, nk’uko Umukozi wa REG mu Karere ka Burera, Eng. Majyambere Jean de Dieu, yavuze ko gusimbuza amapoto ashaje bikorwa buhoro buhoro bitewe n’ubwinshi bwayo ndetse n’uko ubushobozi bugenda buboneka.

Yagize ati: “Amapoto ashaje turimo kugenda tuyasimbuza, kandi ntabwo ari muri Gahunga gusa, Akarere kose hari ahakigaragara amapoto ashaje. N’ubu hari amapoto amaze kugera hafi y’Umurenge wa Gahunga nko mu bice bya Rugarama na Cyanika. Kubera ko ari menshi, tuzakomeza uko ubushobozi buboneka kugeza hose tuyasimbuje.”

Akomeza agira ati: “Dufite kandi umushinga witwa EPC Kalisimbi uzafasha kuvugurura imiyoboro y’Uturere dukora ku mukandara wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, harimo Nyabihu, Musanze na Burera, na wo witezweho kudufasha kuvugurura imiyoboro yashaje, ubu ukaba rero urimo gukorera muri Musanze. Ni byo koko hari amapoto yashyizweho na Leta hashize imyaka myinshi, ariko hari n’andi abaturage ubwabo bashinze mu gihe bishakiraga amashanyarazi, na yo agenda asaza.”

Imibare ya REG igaragaza ko kugeza muri Nyakanga 2025, Akarere ka Burera kari kagejeje amashanyarazi kuri 90,8% by’ingo, muri zo 70,7% zicometse ku muyoboro mugari w’amashanyarazi mu gihe izisigaye zikoresha ibisubizo birimo ingufu z’imirasire y’izuba. Ku rwego rw’igihugu, amashanyarazi yari amaze kugera ku 84,6% by’ingo

Nubwo Burera iri mu Turere twageze ku rwego rwo hejuru mu gukwirakwiza amashanyarazi, abaturage ba Gahunga bavuga ko umutekano w’ibikorwa remezo na wo ugomba kujyana no kongera umubare w’abafite amashanyarazi. Basaba ko amapoto ashaje asimbuzwa kugira ngo hirindwe impanuka zishobora kwangiza imitungo cyangwa guhitana ubuzima bw’abaturage.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 6, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE