Muhanga: Abagenda n’abahatuye bashyiriweho ivomo ry’amazi meza yo kunywa ku buntu
Abagenda n’abatuye mu Mujyi wa Muhanga bashyiriweho ivomo ry’amazi meza yo kunywa ku buntu mu rwego rwo kubafasha kubona amazi yizewe bitabasabye kuyagura cyangwa kuyasaba abaturage igihe bagize inyota.
Iryo vomo ryatashywe kuri uyu wa 31 Nyakanga 2026, ryashyizweho ku bufatanye bw’Akarere ka Muhanga n’Umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu ugamije gufasha abaturage kubona amazi meza (International Transformation Foundation (ITF), usanzwe ukorana n’aka karere mu bikorwa byo kugeza amazi meza ku baturage.
Uyu mushinga wari usanzwe wibanda ku kugeza amazi meza mu bigo by’amashuri, ariko kuri iyi nshuro hatekerejwe no ku baturage bagenda mu mujyi, bashobora kugira ikibazo cyo kubona amazi yo kunywa. Ni yo mpamvu hubatswe ivomo riri muri Car Free Zone nka hamwe muhateganyirijwe kwakira abantu benshi baje kuganira, kuruhuka cyangwa gukoresha murandasi n´ibindi bikorwa bitandukanye.
Uwihanganye Dominique, umwe mu banyonzi bakorera mu Mujyi wa Muhanga, yavuze ko iri vomo rije ari igisubizo gikomeye kuko akazi kabo kabasaba kunywa amazi kenshi.
Ati: “Aya mazi aziye igihe kuko izuba ryari ritumereye nabi, akazi dukora kadusaba kunywa amazi, ariko kubona ayo kunywa byari ikibazo. Twajyaga tuvoma ayo mu tubande cyangwa mu bishanga kuko nta bushobozi bwo kuyagura twabaga dufite, ariko ubu tubonye amazi meza kandi y’ubuntu, igihe cyose tuyakeneye tuzajya tuza tukayavoma.”
Uwiduhaye Pierre we yavuze ko kubona amazi yo kunywa mu mujyi byari ikibazo gikomeye cyane cyane mu gihe cy’impeshyi, bityo kuba hashyizweho iri vomo bikaba bibafashije kwirinda kunywa amazi adafite ubuziranenge.
Ati: “Hari igihe wagiraga inyota ukabura aho ubona amazi meza, iyo utabashaga kuyagura, wasangaga ushaka ayo kunywa aho utizeye isuku yayo. Ubu turashimira abayobozi badutekerejeho kuko twabonye amazi meza, y’ubuntu kandi buri wese yemerewe kuyanywaho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugabo Gilbert, yavuze ko iki gikorwa kiri muri gahunda yo kubaka umujyi ugezweho, usukuye kandi worohereza abaturage kubona serivisi z’ibanze.
Yasobanuye ko iri vomo rizanafasha mu kurengera ibidukikije, kuko abaturage bazajya bagendana amacupa yabugenewe bakayavomesha, bityo hagabanyuka ikoreshwa ry’amacupa akoreshwa rimwe akajugunywa aho babonye.
Ati: “Ni intambwe iganisha ku mujyi ugezweho. Mu mijyi myinshi iteye imbere usanga abaturage bafite aho babona amazi meza yo kunywa ku buntu, natwe twifuje ko abaturage bacu babona iyo serivisi, kandi turabasaba kuyabungabunga. Si aha gusa, kuko dufite gahunda yo gushyira andi mavomo ahahurira abantu benshi muri uyu mujyi, ibyo rero bizagerwaho bitewe nuko aya bayabungabunze.”
Mu Karere ka Muhanga, umuryango ITF umaze imyaka ukorana n’ubuyobozi bw’Akarere mu kugeza amazi meza ku baturage. Kuva mu 2019 kugeza 2025, umaze kugeza amazi meza mu bigo bitatu by’amashuri, ndetse ubu ukaba waguye ibikorwa byawo ugashyiraho n’ivomo rusange ryo kuvomaho amazi meza yo kunywa mu mujyi.
Aya mazi afatirwa ku muyoboro mugari wa WASAC, nyuma agatunganywa hifashishijwe ibikoresho byabugenewe kugira ngo agere ku baturage afite ubuziranenge, umutekano n’isuku byizewe.
Iki gikorwa cyitezweho korohereza abaturage n’abashyitsi basura umujyi wa Muhanga kubona amazi meza yo kunywa igihe cyose bayakeneye, no gukomeza guteza imbere imibereho myiza isuku n´isukura mu mujyi.


