Nyaruguru: Babangamiwe n’insoresore zisinda zikabategera mu nzira zikabakubita
Bamwe mu baturage bakorera ndetse n’abagenda mu isantere ya Ruramba, iherereye mu Kagari ka Ruramba, Umurenge wa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko bahangayikishijwe n’urugomo bavuga ko rukorwa n’insoresore zimara kunywa inzoga zirimo izizwi nk’ibyumana dondubwonko, bakazisinda bagatangira gutega abaturage bakabakubita.
Abo baturage bavuga ko muri iyo santere usanga hari urubyiruko ruhamara umunsi rwicaye mu tubari cyangwa ku mabaraza y’amaduka, aho bavuga ko bamwe muri bo bamara gusinda bakarwana hagati yabo ndetse bakanibasira abaturage baba banyuze muri aka gace baje nko guhaha bakabakubita.
Benjamin Irakoze, umwe mu baturage bavuga ko bahuye n’uru rugomo, yavuze ko yakubiswe n’abasore babiri mu masaha ya nimugoroba ubwo yari atashye.
Ati: “Nari ntashye nimugoroba, mpura n’abasore babiri barampagarika, nkibabaza impamvu bampagaritse bahise banyadukira bankubita inshyi n’ibipfunsi kugeza ubwo abaturage baje barankiza, hari abantu birirwa banywa ibyuma na dondubwonko ku buryo iyo muhuriye mu nzira bahita bakwadukira ntacyo wabakozeho bagakubita.”
Uwineza Marie Chantal na we yavuze ko yahuye n’urugomo ubwo yari agiye guhaha, avuga ko yakubiswe ndetse agakomeretswa mu maso no ku maguru.
Ati: “Narabasuhuje nk’uko bisanzwe bahita bantuka, nagerageje kubahunga ngeze imbere barankurikira barankubita ndetse bankurura hasi bambwira ngo ubundi mba mbaza iki, byansigiye ibikomere yaba mu maso no ku maguru. Ikidutera agahinda ni uko hari n’abacuruzi bafatanya n’aba basore mu kunywa izi nzoga no gukora urwo rugomo.”
Nsanzineza Mathias we asanga ikibazo gishingiye ahanini ku rubyiruko rwirirwa muri iyo santere nta kazi bagira bakabaye bahugiraho aho kuza guteza urugomo.
Ati: “Abenshi nta kazi bafite, bahora bicaye hano banywa ibyuma na dondubwonko batanariye, bikarangira bataye ubwenge bagatangira gukubita uwo bahuye na we wese. Turifuza ko ubuyobozi burushaho kubikurikirana kuko ni ikibazo giteje inkeke.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramba, Bateta Florence, yemereye Imvaho Nshya ko iki kibazo kizwi kandi ko hari ingamba zatangiye gushyirwa mu bikorwa mu kukirwanya.
Yavuze ko ubuyobozi bwatangije gahunda yo gushakira urubyiruko imirimo, cyane cyane mu mirima y’icyayi, kugira ngo rugire ibyo ruhugiraho aho kuza guhugira mu isantere banywa inzoga.
Ati: “Turimo gukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo iki kibazo gikemuke, aho twashakiye bamwe mu rubyiruko akazi mu cyayi,ubu bamwe ni yo mirimo birirwamo aho kuza kwirirwa muri iyi santere basinda, tunagabanya amasaha y’utubari.”
Yanavuze ko amasaha y’ibikorwa by’utubari yagabanyijwe, hagamijwe kugabanya ubusinzi bukabije no kongera ituze mu baturage hakiyongeraho gukurikirana no guhana abagaragara muri ibyo bikorwa bihungabanya umutekano.
Ati: “Dukomeje gukorana n’inzego z’umutekano mu gufata abakora urugomo no gukora ubukangurambaga bugamije kurwanya ubusinzi kuko ubu ugeze hano saa tatu z´ijoro nta kabari wasanga gafunguye mu rwego rwo guhangana n´icyo kibazo.”
Uyu muyobozi akomeza asaba abaturage baba barakorewe ibyo bikorwa by´urugomo bagahohoterwa kujya bihutira kubimenyesha ubuyobozi n’inzego z’umutekano, kugira ngo ababigizemo uruhare bakurikiranwe hakurikijwe amategeko.
