Bwa mbere FERWAFA Super Cup izakinwa n’amakipe ane ya mbere

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 31, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Ku nshuro ya mbere, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryamenyesheje amakipe ane yabaye aya mbere mu mwaka ushize wa 2025/26 w’imikino ya Shampiyona y’icyiciro cya Mbere, ko azahatanira igikombe kiruta ibindi mu Rwanda “FERWAFA Super Cup” giteganyjiwe muri Kanama 2026.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 31 Nyakanga 2026, ni bwo FERWAFA yasohoye ingengabihe igaragaza uko ayo makipe azahura muri iyi mikino yose izabera muri Stade Amahoro.

APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona giheruka izahura na Kiyovu SC yasoreje ku mwanya wa gatatu naho Rayon Sports yabaye iya Kabiri ihure na Police FC yasoreje ku mwanya wa Kane mu mikino ya 1/2 izaba ku wa 22 Kanama 2026. Amakipe azatsinda azahurira ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku wa 28 Kanama 2026.

Ubusanzwe iri rushanwa ryakinwaga n’amakipe abiri gusa ari yo iyatwaye Shampiyona y’u Rwanda ndetse n’Igikombe cy’Amahoro. Mu mwaka ushize iki gikombe kiruta ibindi APR FC ni yo yagitwaye inyagiye Rayon Sports ibitego 4-1.

Rayon Sports izahura na Police FC
APR FC izacakirana na Kiyovu Sports
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 31, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE