RDB yahagaritse Forzza bet mu Rwanda

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 30, 2026
  • Hashize amasaha 9
Image

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB), rwahagaritse ibikorwa byose by’imikino y’amahirwe by’ikigo Baron Sports Gaming Ltd (Forzza) nyuma yo gusanga cyarakoraga ibikorwa bya ‘Kazino’ binyuranyije n’uruhushya cyahawe.

RDB yatangaje ko ibyo bikorwa bihagarara uhereye  kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Nyakanga 2026, kandi ko iri hagarikwa rireba aho iki kigo gikorera hose, ibikorwa by’abagikorera (Agents) n’ibibarizwa kuri murandasi ndetse kigahita gihagarika ibikorwa byacyo byose mu Rwanda, kigahagarika kubyamamaza no gukoresha ibyapa byo kwimenyekanisha.

Itangazo ryagize riti: “Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) mu bubasha ruhabwa n’amategeko bwo kugenzura ibikorwa by’imikono y’amahirwe ruratangaza ko ruhagaritse uruhushya rw’ibikorwa by’imikino y’amahirwe  rwa Baron Sports Gaming Ltd (Forzza) bikubahirizwa guhera igihe iri tangazo risohokeye.”

Uru rwego rwibukije abahawe uruhushya rw’ibikorwa bijyanye n’imikino y’amahirwe kubahiriza ibyiciro rwagenewe gusa, kandi ko ibikorwa by’imikino bitatangiwe uruhushya cyangwa ibidafitiwe uburenganzira bitemewe.

Uru rwego rwongeye gushimangira ko rukomeje kwiyemeza kubungabunga imikorere myiza y’urwego rw’imikino n’amahirwe, rukanakurikirana ko ibikorerwa muri iyo mikino byubahiriza amategeko no kurengera abayitabira ndetse n’inyungu z’abaturage.

Forzza Bet (Baron Sports Gaming Ltd) yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2020, aho yatangiye gutanga serivisi no kwamamaza imbuga zayo z’imikino y’amahirwe ku mbuga.

Hagati ya 2023-2025, yatangiye kwagura ibikorwa yongera amashami yayo hirya no hino mu Gihugu no gutera inkunga ibikorwa bitandukanye.

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 30, 2026
  • Hashize amasaha 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE