Rutsiro: Ibiti bisaga ibihumbi 105 bigiye guterwa ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu
Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, mu Karere Rutsiro mu Murenga wa Kivumu, hatangijwe umushinga wo gutera ibiti bisaga ibihumbi 105 ku nkengero z’Ikigaga cya Kivu n’ahandi, bikazafasha gusana ubutaka bwangiritse kubera inkangu no guteza imbere imibereho y’abaturage.
Mu gihe cy’imyaka itandatu, uwo mushinga biteganyijwe uzasana hegitari 260 z’ubutaka bwangiritse zirimo 40 zo mu gice gikikije Ikiyaga cya Kivu.
Hazaterwa ibiti by’ishyamba n’iby’imbuto ziribwa hagamijwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, kurwanya isuri, kongera uburumbuke bw’ubutaka no guteza imbere ubuhinzi.
Uyu mushinga kandi uteganya guhanga imirimo 331 irengera ibidukikije, ukazagirira akamaro abaturage 747 mu buryo butaziguye, mu gihe abarenga 4 200 bazungukira ku musaruro wawo binyuze mu kongera umusaruro w’ubuhinzi, kubungabunga ibidukikije no kubona amahirwe mashya y’ubukungu.
Uyu mushinga wiswe Agroforestry and Farmers’ Planning for Livelihood Improvement and Landscape Restoration, ushyirwa mu bikorwa n’Akarere ka Rutsiro, ku nkunga y’Umuryango wa Centre d’Intervention et d’Action Communautaire (CIAC Rwanda) n’uwa TerraFund AFR100 mu ishami rya Restore Local, imiryango isanzwe ikora ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije, watangijwe ku wa 28 Nyakanga 2026 mu Murenge wa Kivumu.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel yavuze ko uyu mushinga utagamije gutera ibiti gusa, ahubwo witezweho guteza imbere imibereho y’abaturage.
Yagize ati: “Hari imishinga yakoze ibikorwa bisa n’ibi ariko ntihaboneke impinduka zifatika kubera ko abaturage batabonye inyungu zirambye.
Nitubasha kugera ku ntego zo kubona amashyamba akura neza, ubutaka bubungabunzwe n’abaturage bungukira muri uwo mushinga, tuzaba tugeze ku iterambere rirambye.”
Yasabye abaturage gutangira gutegura ubuhumbikiro bw’ibiti no kwita ku bizaterwa kugira ngo bikure neza.
Umwe mu bashinze CIAC Rwanda, Léon Nduwayezu, yashimiye Guverinoma y’u Rwanda kuba yarashyizeho politiki zishyigikira ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije no kongera ubushobozi bw’abaturage bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Yagize ati: “Nitubasha kugabanya ikibazo cyo gukoresha amakara menshi, tuzaha amashyamba umwanya uhagije wo gukura, tunatekereze ku yindi mishinga y’iterambere idahungabanya ibidukikije.”
Yatangaje ko CIAC izaha imiryango amashyiga arondereza amakara, azafasha kugabanya ikoreshwa ry’ibicanwa biva mu mashyamba, anatangaza ko hazongerwa ibikorwa byo gufasha urubyiruko binyuze mu matsinda yo kwizigama no kwigisha gusoma no kwandika abaturage bakuze.
Muri iyi gahunda kandi biteganyijwe ko hazaterwa ibiti gakondo n’iby’imbuto ziribwa bihuye n’imiterere y’ako Karere,aho bizagira uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no guteza imbere ubuhinzi mu buryo burambye.
Igikorwa cyo gutangiza uwo mushinga cyaranzwe n’ubukangurambaga bwo gushikariza abaturage kubungabunga ibidikikije binyuze mu ndirimbo, imivugo n’amakinamico, ku nsanganyamatsiko igira iti “Nta Giti, Nta Buzima”, bikaba kandi byari bigamijwe gushishikariza abaturage kwitegura igihe cyo gutera ibiti kizatangira mu Ukwakira 2026 no kubyitaho kugira ngo bizagirire akamaro ibisekuru bizaza.
Uhagarariye Restore Local, Tuyizere Mucyo Ndera, yavuze ko intego za gahunda ya Afurika yo gusana amashyamba n’ubutaka (AFR100) zitagerwaho abaturage batagize uruhare mu kubungabunga ibiti.
Yashimangiye ko “Nta Giti, Nta Buzima” atari insanganyamatsiko yateguwe uyu mwaka gusa, ahubwo ari ubutumwa bwerekana ko ubuzima bw’abaturage bushingiye ku mashyamba atanga imvura n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Uyu mushinga uhuye n’intego z’u Rwanda zo kongera amashyamba no gusana ubutaka bwangiritse, ndetse unashyigikira gahunda nyafruka yiswe AFR100, aho ibihugu bya Afurika byiyemeje gusana hegitari miliyoni 100 z’ubutaka bwangiritse bitarenze mu 2030.


