Lydia Jazmine yabeshyuje abavuga ko atabanye neza na Rema Namakula

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 27, 2026
  • Hashize amasaha 6
Image

Umuhanzikazi Lydia Jazmine yashyize umucyo ku makuru amaze igihe avugwa ko afitanye ibibazo n’umuhanzi mugenzi we Rema Namakula ashimangira ko babanye neza.

Mu kiganiro yagiranye na Sanyuka TV, ku mugoroba w’itariki 26 Nyakanga 2026, Jazmine yavuze ko nta kibazo na kimwe afitanye na Rema, nubwo hashize imyaka myinshi bivugwa ko barebana ay’ingwe ndetse bitashoboka ko bakorana indirimbo.

Yagize ati: “Mfitanye umubano mwiza na Rema Namakula. Nta kibazo na kimwe dufitanye nubwo hari abagiye babivuga ukundi. Abakoresha imbuga nkoranyambaga bagerageje kuduteranya no guteza umwuka mubi hagati yacu, ariko ibyo ntibyigeze bishoboka.”

Aya magambo ya Jazmine aje nyuma y’imyaka myinshi ashinjwa na bamwe mu baturage kuba yaragize uruhare mu gutandukana kwa Rema Namakula na Eddy Kenzo, ibintu yakomeje guhakana inshuro nyinshi.

Hashize imyaka hafi itatu Lydia Jazmine atangiye gushinjwa n’abakurikira imyidagaduro muri Uganda kugira uruhare mu itandukana rya Rema Namakula na Eddy Kenzo, nyuma y’uko ibyo birego bitangiye kuvugwa cyane mu myidagaduro ya Uganda mu Gushyingo 2023.

Lydia Jazmine azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Masuuka,” “Kapeesa,” “Kindekere’ ‘Sawa Sawa’ n’izindi. 

Lydia atangaje ibi nyuma y’uko aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise “Ameenallah,” yasohotse muri Gicurasi 2026.

Lydia Djazmine yashimangiye ko abanye neza na Rema Namakula
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 27, 2026
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE