RDC: Ingabo za MONUSCO zavuye i Butembo

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Republika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) zamaze kuva i Butembo, nyuma y’imyigaragambo yo mu kwezi gushize yakozwe mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bw’Igihugu (RDC).
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Gen. Constant Kongba Ndima, yabwiye BBC ko MONUSCO yamaze kugenda, ariko ibikoresho byayo bikiri mu Mujyi wa Butembo. Ati: “Turateganya guhurira i Goma n’abashinzwe ubutumwa kugira ngo turebe uko ibikoresho byabageraho, kimwe n’abandi bakozi bake batarava i Butembo”.
Gen. Kongba yongeyeho ko icyo gikorwa kigomba guhagararirwa n’inzego zishinzwe umutekano za Congo.
Umuvugizi wa MONUSCO, Ndeye Khady Lo, yavuze ko igikorwa cyo kwimurira abakozi bayo hanze ya Butembo, cyabayeho nyuma y’ibiganiro bagiranye n’ubuyobozi bw’Umujyi n’ubwo ku rwego rw’Igihugu.
Imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO yabereye mu mijyi itandukanye yo muri Kivu y’Amajyaruguru mu mpera za Nyakanga. Abigaragambyaga basabaga ko abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye bahambira bakava muri Congo.
Guverinoma ya Congo yavuze ko muri iyo myigaragambyo hishwe abantu 36 abandi 170 barakomereka.