Muhanga: Urijijo ku munyerondo wapfuye mu ijoro yakoreyemo uburinzi

  • HABIMANA Eric
  • Nyakanga 25, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Habyarimana Alex w’imyaka 35, umunyerondo ukorera mu Murenge wa Muhanga, Akagari ka Kanyinya, Umudugudu wa Nyabugwiza, yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 25 Nyakanga 2026. Muri iryo joro yari mu itsinda ryagiye gutabara umumotari wagiranye amakimbirane n’umugenzi wari wanze kumwishyura.

Urupfu rw’uwo munyerondo rwabaye nyuma y’imvururu zari zatewe n’amakimbirane hagati y’umumotari n’umugenzi kuko uwo mugenzi yari yanze kumwishyura, abanyerondo baza baje gutabara, ariko mu gihe bari bamaze guhosha ayo makimbirane bamwe mu bagize umuryango w’uwo mugenzi bahise baza batera amabuye bashaka gukubita abanyerondo bahita biruka bahunga.

Nyuma y’aho, Habyarimana Alex ntiyongeye kuboneka. Yaje kongera kuboneka mu gitondo aryamye ku rutare, yapfuye kandi afite ibikomere ku mutwe no ku bindi bice by’umubiri, byatumye bamwe mu baturage bakeka ko ashobora kuba yishwe, gusa ubuyobozi buvuga ko kugeza ubu bitaramenyekana niba ari abantu bamukurikiyeyo bakamugirira nabi cyangwa niba yaguye hasi ku bw’impanuka.

Niyonsaba Evode wo mu isantere ya Mbiriri yavuze ko nyuma yo kubura uwo munyerondo bagenzi be batangiye kumushakisha, ariko bakamubura kugeza mu gitondo ubwo bamubonaga yamaze gupfa.

Ati: “Nijoro abantu bataramenyekana bateze umumotari bashaka kumwambura moto, avuza induru, abanyerondo baje gutabara, bahageze abo bantu bahita biruka, na bo barabakurikira, barebye babona hari mugenzi wabo wabuze, bahise batangira kumushaka ariko baramubura.”

Yakomeje avuga ko mu gitondo abana bari bagiye kuvoma ari bo babonye uwo nyakwigendera  aryamye ku rutare yapfuye. Ati: “Mu gitondo abana bari bagiye kuvoma bamubonye aryamye ku rutare afite ibikomere ku mutwe n’ahandi ku mubiri, yapfuye, bahita batabaza abaturage.”

Mudaheranwa Daniel na we yavuze ko amakuru y’urupfu rw’uyu munyerondo yamenyekanye nyuma y’uko abana bari bavuye kuvoma babonye umurambo we. Ati: “Abana bari bavuye kuvoma ni bo batubwiye ko hari umunyerondo wapfuye uryamye hariya ku gasozi ariko afite ibikomere, amakuru twamenye ni uko bagenzi be baraye batabaye umumotari wari utegewe mu nzira, uriya na we akaba yari muri abo baramubura none bamubonye yapfuye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Dusabimana Thelesphore, yemeje aya makuru y’urupfu rwa Habyarimana Alex, ariko avuga ko ibyabaye byatangiye nyuma y’uko umumotari yari agejeje umugenzi mu isantere ya Nyabugwiza maze uwo mugenzi yanga kwishyura umumotari bibyara amakimbirane bituma ubuyobozi bw’Umudugudu n’abanyerondo baza gutabara.

Ati: “Ni umugenzi wateze umumotari, ageze aho yari kumusiga yanga kwishyura, biteza amakimbirane bituma ubuyobozi bw’Umudugudu n’irondo baza. Hanyuma arishyura, ariko amaze kwishyura akomeza gutera amahane, bafata umwanzuro wo kumujyana ku kagari, asaba imbabazi baramureka.”

Yakomeje agira ati:  “Nyuma yaho, umuryango we ni bwo waje kurwanya irondo, batangira gutera amabuye, bituma buri umwe aca ukwe barahunga. Ubwo rero uwo nyakwigendera bita Alex ntiyahise aboneka, muri iki gitondo rero bamusanze yapfuye.”

Ubuyobozi buvuga ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye urupfu rwa Habyarimana Alex, ariko bakeka ko yaba  yakurikiwe n’abantu bari bateje imvururu bakamugirira nabi nubwo iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane icyaba cyateye urwo rupfu. Dusabimana Thelesphore avuga ko Polisi na RIB bari gukorana kugira ngo hamenyekane ukuri ku cyateye urupfu rw’uwo munyerondo.

Ati: “Nta uramenya niba abo bantu bamukurikiye bakamwica cyangwa se niba yaba yaguye ku bw’impanuka agapfa. Ni yo mpamvu hano turi kumwe na Polisi ndetse na RIB kugira ngo bakore iperereza, icyamwishe kizava mu iperereza. Ubu tuvugana bamwe mu bateje imvururu bamaze gufatwa, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhanga, mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane icyo nyakwigendera yaba yazize.”

Akomeza asaba abaturage kwirinda urugomo n’amakimbirane, kuko bishobora guteza ingaruka zikomeye ku bantu ndetse no ku miryango.

  • HABIMANA Eric
  • Nyakanga 25, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE