Mugabekazi ushinjwa gukora ibiterasoni ashobora gufungwa imyaka 2

Ni kenshi abantu bijandika mu bikorwa bita ko bigezweho ariko bigira ingaruka kuri sosiyete no ku bisekuru by’ahazaza, aho bamwe babikora birengagije icyo amategeko ateganya mu gihe abandi bo batanatekereza ko ari ibikorwa bihanwa n’amategeko.
Kuri ubu inkuru igezweho yatumye benshi bacika ururondogoro ni iya Umugabekazi Liliane wagaragaye mu ifoto yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, imugaragaza yambaye umwenda umeze nk’akayunguruzo ugaragaza ibice hafi ya byose by’umubiri we.
Iyo foto yakanguye benshi bagerageza kwamagana imico y’inzaduka ikomeje guhabwa intebe mu Rwanda, abandi bo bakavuga ko nta byacitse kuko umuco ukura kandi ko yari yambariye ibirori atari agiye mu nama.
Nyamara umuryango utagira ibyo uziririza n’ibyo uzirura uba wisurira kugwiza ibicamuke n’inzererezi, ibyitwaga ibikorwa byoroheje bigatangira kubyara urugomo, ubwicanyi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, inda zidateganyijwe n’ibindi byaha benshi batari baratekereje ko byababonamo icyuho.
Mugabekazi w’imyaka 24 y’amavuko yatawe muri yombi ku ya 7 Kanama mu gihe ibirori yaserukanyemo iyo kanzu byari byabaye ku ya 30 Nyakanga. Mu byabaye mbere ari we n’abandi benshi ntiibiyumvishaga ko ku wa Kane taliki ya 18 Kanama yakwitaba Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro akurikiranyweho gukora ibiterasoni.
Gukora ibiterasoni bihanwa n’ingingo ya 143 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, igira iti: “Umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).”
Nubwo ari itegeko risanzwe mu mategeko y’u Rwanda, ibitekerezo bya benshi biragaragaza ishusho y’uburyo badasobanukiwe na ryo cyangwa se abaheranwe no kurahura imico y’ahandi ndetse n’ibyo bakurikirana mu mikino n’amafilimi atandukanye.
Ku rundi ruhande ariko hari abanenga uburyo hari ibikorwa bimwe bikorerwa mu ruhame bikemerwa nk’ubugeni, ariko abandi bakoze ibisa na byo na bo mu ruhame bigafatwa nk’agahomamunwa.
Uwitwa Mugabe Bob yagize ati: “Igitekerezo cyo kugenzura imyambarire y’abagore kiragaragaza umwiryane wo kudahuza k’urungano runaka (generational conflict). Leta ikwiye kwibanda ku bibazo bikomeye nk’itumbagira ry’ibikomoka kuri Peteroli, kumanuka kw’agaciro k’ifaranga, itumbagira ry’ibiciro byo kubaho… aho guhindukiriza amaso yayo ku tubazo tworoheje.”
Gusa uwitwa Nsengiyumva we yagize ati: “Ariko kuki abantu bumva bashyigikira amafuti buriya nk’umuntu umuvugira arabona uriya muco ari uw’I Rwanda? Akwiriye guhanwa rwose.”
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko itazahwema gukurikirana umuntu wese wambara ubusa, ukora ibiterasoni mu ruhame ndetse n’uha inzoga umwana uri munsi y’imyaka y’ubukure.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter mu gihe impaka zikomeje ku mbuga nkoranyambaga, Polisi y’u Rwanda yagize iti: “Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda ko umuntu wese wambara ubusa, ukora ibiterasoni mu ruhame ndetse n’uha inzoga umwana uri munsi y’imyaka y’ubukure aba akoze cyaha. Turasaba ababyeyi kwigisha abana no kubarinda kwishora muri ibyo byaha.”
Gusa hari abandi barimo gukorera ubuvugizi urubyiruko rw’u Rwanda rurimo abakura birera batagira ababyeyi babahana, bagasanga hakwiye gukorwa ubukangurambaga butajenjekewe buhereye mu nzego z’ibanze, buri wese agasabwa gusubira ku muco nyarwanda no gusigasira indangagaciro zawo zica ukubiri no kwiyandarika.