Nyamasheke: Banenga abikorera bishe bakanicisha bagenzi babo muri Jenoside

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Kamena 12, 2026
  • Hashize amasaha 16
Image

Abikorera bo mu Karere ka Nyamasheke banenga abari abikorera mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bayijanditsemo bakica bakanicisha bagenzi babo bakoraga umwuga umwe, abari abakiliya babo n’ababafashaga muri iyo mirimo y’ubucuruzi.

Mu gikorwa cyo kwibuka abahoze ari abikorera bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Nyamasheke, cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Shangi, ku wa 11 Kamena 2026, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) muri ako Karere, Uzamukunda Isabelle yavuze ko bibabaje cyane kubona hari abikorera bakoresheje imbaraga zabo n’ibyabo mu kwica no kwicisha Abatutsi aho kubarengera.

Yagize ati: “Turagaya byimazeyo abari abacuruzi bashoye amafaranga, umwanya, igitinyiro mu bantu, n’imbaraga zindi bari bafite, bakica cyangwa bakicisha Abatutsi barimo n’abo bakoranaga.”

Avuga ko hari abatanze imodoka zabo zikajya mu bikorwa byo kwica Abatutsi, abakoresheje ibindi bikoresho nk’imipanga, inyubako zabo zigakorerwamo inama zo gutegura uburyo bwo kwica Abatutsi benshi icyarimwe, kugaburira abavuye kwica, gutanga mazutu na lisansi, guhiga no kuvumbura Abatutsi barimo abikorera bagenzi babo aho babaga bihishe, bamwe banaba ba rukarabankaba bica Abatutsi.

Ati: “Abo bose ni abo kunengwa. Turashimira abikorera b’uyu munsi, uruhare bagira mu kubaka Igihugu cyacu kubera imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Kagame.”

Yavuze ko, nk’Urugaga rw’Abikorera, bazakomeza gufata mu mugongo abarokotse, gukomeza guteza imbere Igihugu bahangira imirimo cyane cyane urubyiruko, banarwanya bivuye inyuma ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uwatanze ubuhamya, Nkubito Emmanuel yavuze akaga yahuriye na ko kuri Kiliziya ya Shangi, aho interahamwe ziciye Abatutsi urw’agashinyaguro.

Yagize ati: “Interahamwe zamaraga kubica imibiri yabo zikayikoreza abakirimo akuka, bakayijyana ku cyobo cyiswe Croix-Rouge bakayijugunyamo, noneho na bo zikabicira kuri icyo cyobo zikabajugunyamo ndetse bamwe zikabatamo ari bazima.

Twicwaga gutyo byagizwemo uruhare rukomeye na bamwe mu bikorera, bari barasaritswe n’ingengabitekerezo y’urwango bangaga Abatutsi, barimo n’abo bakoraga umurimo umwe kuko na bo batabarebeye izuba.”

Yashimiye abari abikorera bagize abo barokora, avuga ko iyo abikoreraga bose bagira ubutwari bagakoresha ubushobozi bwabo mu kurokora abicwaga, ntibumvire Leta mbi yabakoreshaga, Jenoside yakorewe Abatutsi itari kugira ubukana yagize.

Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyamasheke, Gasasira Marcel yihanganishije imiryango y’abari abikorera bishwe, n’abikorera barokotse n’imiryango yabo, agaya ubuyobozi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bukayishoramo abacuruzi n’abandi bari bafite ubushobozi.

Ati: “Turagaya bikomeye abari abikorera bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakica bagenzi babo babaziza gusa ko ari Abatutsi. Turashima abarokoye abandi, ubwo butwari muzabuhorane.”

Yashimiye abikorera muri Nyamasheke uruhare bagira mu gufasha abarokotse kwiyubaka, babubakira, kubaremera, n’ibindi bikorwa byo kubafata mu mugongo, abasaba kubikomeza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yabasabye gukomera ku ndangagaciro y’ ubumwe n’ubudaheranwa.

Yavuze ko iyo u Rwanda rutagira ubutegetsi bubi ngo butegure Jenoside bunayigerageze igihe kirekire, n’abikorera babutize umurindi itari gushoboka ngo miliyoni irenga y’Abatutsi yicwe. Mupenzi yavuze ko hakiri urugamba rwo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati: “Ikidashidikanywaho ni uko habayeho umugambi wa Jenoside. Aho ihagarikiwe, turacyafite urugamba rwo guhangana n’ ingengabitekerezo yayo. N’aha mu Karere kacu irahari, kuko buri mwaka uko twibutse tugira abo igaragaraho. Hari n’abo byahamye babihanirwa n’inkiko.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke yakomeje agaragaza ko abikorera bijanditse muri Jenoside bambitse isura mbi bagenzi babo, ko hagomba kubaho imbaraga zikomeye ngo iyo sura mbi isibangane.

Yashimiye Urugaga rw’Abikorera muri ako Karere imikorere rufite itanga icyizere cy’ejo hazaza harushijeho kuba heza, arwizeza ubufatanye bw’Akarere mu gukomeza kugateza imbere no gufasha abarokotse gukomeza kwiyubaka.

Mu gikorwa cyo kwibuka, banunamiye Abatutsi barenga 17 000 bashyinguye mu Rwibutso rwa Shangi, banashyira indabo kuri icyo cyobo cya Croix-Rouge.

Banashyikirije Bizimana Antoine inzu y’agaciro ka 19 750 000 bamwubakiye, banoroza inka y’agaciro k’amafaranga miliyoni imwe Nkubito Jean Bosco, bakazanoroza undi indi y’agaciro nk’ako muri iyi minsi 100 yo kwibuka. Banaremeye abagore 25.

Inzu bashyikirije Bizimana Antoine ifite agaciro ka 19 750 000Frw
Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Nyamasheke, Uzamukunda Isabelle anenga abari abikorera bishe bakanicisha bagenzi babo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Kamena 12, 2026
  • Hashize amasaha 16
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE