Amajyepfo: Ba Mutimawurugo besheje imihigo babishimiwe

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 11, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yashimiye ba Mutimawurugo uburyo besheje imihigo, ariko kandi abasaba kongeramo imbaraga mu kurushahokugira uruhare ngo bakore ibisumbyeho hagamijwe imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu taliki ya 10 Kanama ubwo yatangizaga  inama y’Inteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore bo muri iyo Ntara yabereye mu Karere ka Muhanga, ikaba yanitabiriwe n’Intumwa za rubanda, Abayobozi bungirije bashinzwe imibereho myiza, abakozi batandukanye n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Umugore.

Yagize ati: “Turabashimira uruhare mugira mu gukomeza kubumbatira umuryango Nyarwanda, uruhare rwanyu mu kurwanya ibibangamira imibereho y’Abanyarwanda n’uruhare rwanyu mu kurwanya igwingira ry’abana no gusigasira imikorere y’Amarerero y’abana.”

Yongeye kandi kubashimira kwitinyuka n’umusanzu wabo mu matora y’Abayobozi b’Inzego z’ibanze, abasaba kugira uruhare rukomeye mu kurwanya inda ziterwa abangavu n’ibindi bibazo bikigararagara mu muryango Nyarwanda.

Guverineri Kayitesi yavuze ko n’ubwo Uturere twasinye imihigo mishya ko bazarushaho kwita ku mihigo ifite impinduka ku mibereho y’Abanyarwanda harimo gufasha mu kugabanya igwingira muri rusange, kugarura abana mu ishuri ku bayataye ariko harimo no kwiteza imbere.

Hanasinywe imihigo ya Mutimawurugo y’umwaka wa 2022-2023

Akarere ka mbere ni aka Gisagara kagize amanota 96,1% mu kwesa imihigo, Akarere ka kabiri ni Muhanga kagize 95,4%; Akarere ka Nyaruguru ni aka gatatu n’amanota   95,3%,  Kamonyi  iba iya kane n’amanota 83,8%; ku mwanya wa gatanu haje Nyamagabe n’amanota 75,5%;  Huye iba iya gatandatu n’amanota 77,3%; Akarere ka Ruhango kaba aka karindwi n’amanota 76%;    naho aka Nyanza kagize  74.7%.

Hon. Mukeshimana Chantal Umuyobozi w’Ihuriro FFRP mu Nteko Ishinga Amategeko yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wahaye umwanya Umugore, asaba ko uburinganire buhuzwa n’Ubwuzuzanye mu kubaka Umuryango ushoboye kandi Utekanye no guteza imbere Igihugu ntawusigaye inyuma.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gisagara Dusabe Denise avuga ko icyo bakoresheje kugira ngo bese imihigo ari ubufatanye.

Yagize ati: “Icyadufashije kwesa imihigo ni imikorere n’imikoranire hagati y’Urwego rw’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere kacu n’imiyoborere cyangwa inzego bwite za Leta. Twahize utundi Turere tugendeye ku bipimo bigenderwaho kugira ngo Umudugudu ubashe kwitwa Intangarugero.

Muri iyo Midugudu nta miryango irimo ibanye mu makimbirane, bafite ubwiherero bwujuje ibisabwa, kuba gutera ibiti by’imbuto, nta mwana  utari ku ishuri, kuba batabana batarasezeranye, bafite aho bamena imyanda, isuku ihagije ni ibipimo bigenderwaho mu isuzuma tukaba twarabyesheje”.

Niragire Ernest waje ahagarariye Pro-Femmes Twese Hamwe yaganirije abitabiriye iyi Nama ku ruhare rw’Umugore mu miyoborere nk’imusingi w’Impinduka zifuzwa, aho yaberetse ko uruhare rwabo ari ingirakamaro mu kuzamura Iterambere ry’Imibereho myiza.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Muhanga Mukasekuru Marceline avuga ko nubwo babonye umwanya wa 2 ku rwego rw’Intara babikesha ubufatanye bw’inzego zitandukanye no kwinjira mu nshingano neza no guharanira kuba aba mbere, ariko kandi hari ibibazo bikigaragara bakaba bagiye kongeramo imbaraga.

Ati“Haracyariho ikibazo cy’amakimbirane mu muryango, aturukaho ibibazo byinshi nk’ubuzererezi bw’abana, umubare w’abangavu baterwa inda zitateguwe, tugiye gushyira imbaraga muri gahunda yo kuganiriza imiryango.”

Muri iyi nama y’Inteko rusange kandi, uretse gushimira Uturere uko twitwaye mu mihigo ya Mutima w’Urugo umwaka wa 2021-2022, aho Uturere twa mbere dutatu twahawe igikombe n’icyemezo cy’ishimwe, utundi twahawe icyemezo cy’ishimwe ndetse banasinye imihigo ya Mutima w’urugo y’uyu mwaka wa 2022/2023.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 11, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE