Kwibuka 32: Ahigishirizwaga amacakubiri hasigaye hatangirwa ubumenyi bwubaka igihugu

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gicurasi 23, 2026
  • Hashize amasaha 4
Image

Abanyeshuri, abarimu n’inshuti z’Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi Ngiro rya MIPC (Muhabura Integrated Polytechnic College) bavuga ko bishimira ko ahahoze ari ikigo cya gisirikare cya Leta ya Habyarimana kizwi nka Camp Muhoza, cyigishirizwagamo ingengabitekerezo y’urwango n’amacakubiri, kuri ubu higishirizwa ubumenyi bwubaka igihugu n’indangagaciro z’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Byagarutsweho   mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye muri iri shuri riherereye mu Karere ka Musanze. Abitabiriye iki gikorwa bagarutse ku mateka y’ahahoze Camp Muhoza, bavuga ko bamwe mu bahigaga mu bijyanye n’umutekano no mu gisirikare cya FAR bigishwaga urwango n’ivangura, aho kurinda Abanyarwanda, bamwe bahindutse ibikoresho byo gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Frank Ruti, umwe mu banyeshuri ndetse akaba anayoboye Ibuka muri MIPC, yavuze ko bishimira kuba biga ahantu hafite amateka akomeye y’urwango ariko kuri ubu hahinduwe ahatangirwa ubumenyi bwubaka igihugu.

Yagize ati: “Biradushimisha kubona ahantu hahoze hategurirwa ibikorwa byo gusenya igihugu no kwimakaza urwango, ubu hahindutse ishuri ritanga ubumenyi n’indangagaciro. Twe nk’urubyiruko turi guhabwa amasomo adufasha kuba Abanyarwanda bafite intego yo kubaka igihugu cyacu no kurwanya icyatuma Jenoside yongera kubaho ukundi.”

Umunyeshuri witwa Kanyana yavuze ko amateka yaho hantu agaragaza impinduka zikomeye igihugu cyanyuzemo, ashimangira ko urubyiruko rufite inshingano zo kubungabunga amahoro igihugu gifite uyu munsi. Yagize ati: “Abahigaga ibijyanye n’umutekano icyo gihe ntabwo bigishwaga gukunda Igihugu n’Abanyarwanda bose, ahubwo bamwe bigishwaga inzangano. Ariko ubu ibyuma byari byaracuzwemo inkota byacuzwemo amasuka. Aha hantu habaye ah’amahoro n’uburezi. Turashimira cyane ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside zigatanga amahirwe y’u Rwanda rushya.”

Mukafishi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yavuze ko Jenoside yashegeshe byinshi muri aka gace, aho bamwe mu bo mu miryango yabo biciwe ku cyahoze ari Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri, ndetse no hafi y’ahari amashuri yigishaga ibijyanye n’umutekano nk’abajandarume .

Yagize ati: “Birababaje kwibuka ko ahantu hari amashuri yigishaga umutekano ari naho abantu baburiye umutekano bakicwa. Abacu benshi biciwe hano hafi y’Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri, nyamara ari mu marembo ya Camp Muhoza, ari n’aho hari iri shuri kugeza ubu. Kuba uyu munsi aha hantu kuba harabaye ishuri ryigisha urubyiruko amahoro n’ubumwe ni intambwe ikomeye igihugu cyagezeho.”

Umuyobozi wa MIPC Manzi Innocent yavuze ko bishimira imiyoborere myiza yatumye ahacurirwaga imigambi yo kurandura Abatutsi hahinduka ahigishirizwa ubumenyi n’indangagaciro zubaka Igihugu.

Yagize ati: “Uyu munsi twishimira ko aho hategurirwaga ibikorwa byo gusenya igihugu, ubu ari ishuri rifasha urubyiruko kubona ubumenyi ruzifashisha rwiteza imbere ndetse rukanubaka igihugu cyarwo. Turashimira ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda by’umwihariko Perezida Paul Kagame wakomeje gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Yakomeje asaba abanyeshuri gukomeza guharanira kuba abaturage beza bafite indangagaciro zo gukunda igihugu no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaba iva hose. Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yasabye urubyiruko gukomeza kubungabunga ibyagezweho no kwirinda abashaka gusubiza igihugu inyuma bakoresheje amacakubiri n’ibinyoma bicishwa ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Urubyiruko rw’u Rwanda rufite inshingano zo kubungabunga ibyo igihugu cyagezeho. Mukwiye kwirinda amacakubiri no guhangana n’abasebya igihugu banyuze ku mbuga nkoranyambaga. U Rwanda ruri mu biganza byanyu, mukwiye kururinda icyarusenya mukomeza kwimakaza ubumwe n’amahoro.”

Uyu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 waranzwe no kunamira no guha icyubahiro abazize Jenoside, ndetse hanatangwa ubutumwa bwibutsa urubyiruko uruhare rwarwo mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

MIPC bacanye urumuri rw’icyizere cy’ejo hazaza, bizeye amahoro arambye n’ubumwe mu Banyarwanda
Urubyiruko rwiga muri MIPC rwiyemeje kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside no kurwanya abasebya u Rwanda
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gicurasi 23, 2026
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE