Perezida Kagame yakiriye impapuro z’abahagarariye u Bushinwa na Malawi mu Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye impapuro zemerera Amb. WANG Xuekun guhagararira u Bushinwa n’iz’Amb. Andrew Zumbe Kumwenda wemerewe guhagararira Malawi mu Rwanda.
Abo badipolomate bombi biyemeje guteza imbere kurushaho umubano w’ibihugu byombi bisanzwe bifitanye n’u Rwanda, ukaba uzagaragarira mu butwererane butanga inyungu ku baturage b’ibihugu byombi.
Amb. Wang Xuekun waherukaga gushyikiriza kopi z’izo nyandiko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent taliki ya 6 Kamena, yashimangiye ko ibihugu byombi bizakomeza gushyigikira ubutwererane bumaze imyaka isaga 50.
Amb Wang. yashyikirije Perezida Kagame intashyo za Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping, anamushimira ko adahwema guharanira ko u Rwanda rukomeza kwagura ubutwererane bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.
Amb. Wang avuga ko kuva ubutwererane bw’ibihugu byombi byatangira, ibihugu byombi byakomeje kwishimira iterambere n’umusaruro watanzwe n’ubufatanye bushingiye ku bifatika.
By’umwihariko mu myaka mike ishize, binyuze mu kwiyemeza kwa Perezida Xi Jinping na Perezida Kagame, ubutwererane bw’u Rwanda n’u Bushinwa bwarushijeho kwaguka ku muvuduko wo hejuru, aho n’amashyaka ayoboye ibihugu byombi akomeje kwimbika mu mubano ushingiye ku guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye.
Mu gihe cya COVID-19, u Bushinwa buri mu bihugu byabaye hafi u Rwanda ndetse bunatanga inkunga zinyuranye zirimo ibikoresho by’ubwirinzi ndetse n’inkingo. Ibyo byarushijeho gushimangira ubufatanye bwa kivandimwe.
Amb. Wang wageze mu Mujyi wa Kigali taliki ya 22 Gicurasi 2022, avuga ko atewe ishema no kuba igihugu cye cyaramwohereje kugihagararira, yizeza ko yiteguye gukorana na Leta y’u Rwanda mu kwimakaza iterambere mu nzego zose z’ubutwererane bw’ibihugu byombi.
Amb. Andrew Zumbe Kumwenda na we yavuze ko atazahwema kwimakaza umubano w’u Rwanda na Malawi, bimaze gutera intambwe ishimishije mu bufatanye bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere (south south cooperation).
Yavuze ko ikimushishikaje ari dipolomasi ishingiye ku bukungu n’ubucuruzi kuko ari na bwo butumwa nyamukuru yahawe na Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera ubwo yamuhaga inshingano.
Avuga kandi ko Malawi yifuza kugera ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera mu nzego zinyuranye z’iterambere ry’igihugu bityo ko no mu bimuzanye harimo kwiga neza ibyo u Rwanda rukora neza kugira ngo na Malawi ibikore.
Yavuze kandi ko azaharanira ko u Rwanda na Malawi bifatanya mu kubyaza umusaruro amahirwe ari mu Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA), aza yiyongera ku masezerano ibihugu byombi bisanzwe bifitanye.
Nko mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2021, u Rwanda na Malawi byasinyanye amasezerano yo kohererezanya abakekwaho ibyaha mu ruzinduko Komiseri Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza aheruka kugirira muri icyo Gihugu.
Ambasaderi wa Malawi afite icyicaro i Dar Es Salaam muri Tanzania mu gihe ambasaderi w’u Bushinwa we afite icyicaro i Kigali.








