Gasabo: Grace Room Ministries mu giterane cyo kurinda urubyiruko ibiyobyabwenge

Umuryango ushingiye ku myemerere Grace Room Ministries mu Karere ka Gasabo, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera, wateguye igiterane cy’ivugabutumwa kuri uyu wa Gatandatu taliki 13 Kanama 2022 guhera saa saba.
Pasiteri Julienne Kabirigi Kabanda uyoboye Grace Room Ministries, mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko hateguwe igiterane mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko no kwirinda inda zitateganyijwe.
Pst Kabanda asobanura ko bamaze iminsi bakora ibiterane by’urubyiruko kandi bigatanga umusaruro.
Agira ati: “Ibi tubinyuza mu buryo bwo gutanga inama, tugahamagara abatangabuhamya bikabafasha kuva mu busambanyi”.
Grace Room Ministries itangaza ko yishyurira abanyeshuri 10 mu mashuri yisumbuye, abanyeshuri 8 mu mashuri abanza n’ay’inshuke n’abandi 9 biga mu mashuri y’imyuga (Hospitality).
Aha ni ho Pst Kabanda ahera avuga ko ari yo mpamvu bifuje gukora ivugabutumwa kugira ngo bakore igiterane cy’ivugabutumwa.
Biteganyijwe ko igiterane cy’ivugabutumwa kizabera Nyabisindu mu Murenge wa Remera, hakazatangwa impano zifasha abantu kuva mu bukene.
Zimwe mu mpano zizatangwa harimo ibitenge, ibikoresho by’ishuri, kuremera abatishoboye ndetse hazatangwa n’amagare.
Pst Julienne Kabanda asobanura ko bafite itsinda ry’impuhwe rishinzwe gukurikirana abana batewe inda bakiri bato ndetse n’abana babo babyaye.
Uko bafatanya n’ubuyobozi bwa Leta
Ubuyobozi bwa Grace Room Ministries buvuga ko ubuyobozi mu nzego za Leta bubafasha kumenya abakeneye gufashwa.
Ati: “Minisiteri igira gahunda yo kuremera abo bana batishoboye batagize ubushobozi bwo kwiga bityo ubuyobozi bukatwereka urugo tujyamo.
Turashimira ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera no mu karere barimo kudufasha mu kurinda urubyiruko ibiyobyabwenge”.
Ashimangira ko Nyabisindu bahafite abanyeshuri biga basaga 30 n’abandi bari mu mashuri y’imyuga, bakishimira ko muri abo hari abashoboye kubona imirimo mu gihe cya CHOGM.
Yagize ati: “Biranezeza kubona umwanya avuye mu buzima bubi akajya muri hoteli akakira abantu bakomeye kubera ko yafashijwe kwiga imyuga”.
Umuryango Grace Room Ministries mu kwezi kwa Nyakanga 2022, yishyuriye mituweli imiryango itishoboye 71 ndetse n’abantu 351.
Pst Kabanda ahamya ko hari imiryango bishyurira ubukode bw’inzu. Hari umukecuru wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi basaniye inzu.
Gukora ibikorwa by’urukundo, Pst Kabanda avuga ko ari umuhamagaro Imana iba yarashyize mu muntu.
Inyungu ya mbere, yasanze Kristu amenywa ku buryo butagoye mu gihe umaze gufasha umuntu ukeneye gufashwa.
Ati: “Inyungu mbonamo ni uko ubutumwa bwihuta cyane”.
Biteganyijwe ko mu giterane cy’ivugabutumwa yateguwe na Grace Room Ministries kizaba ku wa Gatandatu, kizabamo umwanya w’indirimbo ndetse n’itsinda rihimbaza Imana riyobowe na Uwimana Aimé.
Grace Room Ministries ni Umuryango uhuriyemo abantu basengera ahantu hatandukanye bahura ku Cyumweru nimugoroba bagasenga Imana.
Zimwe mu ntego z’uyu muryango nkuko bitangazwa na Pasiteri Kabanda, ni ugutanga amafaranga y’ishuri ku bana bavuka mu miryango itishoboye, gufasha urubyiruko n’abagore batishoboye kwihangira imirimo no kwiteza imbere no gufasha abakuze bafite indwara zidakira.