Ngoma: Ubuyobozi bwaciye ingando mu ngo z’abaturage bafite ibibazo

  • HITIMANA SERVAND
  • Gicurasi 8, 2026
  • Hashize amasaha 5
Image

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwatangije gahunda yo kwegera abaturage no kubasura mu ngo zabo, mu rwego rwo kumenya ibibazo bibangamiye imibereho yabo no kubishakira ibisubizo birambye.

Iyi gahunda yiswe “Guca Ingando mu baturage” yashyizweho nyuma y’uko hagaragaye ko mu Mirenge itandukanye y’aka karere hakiri ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, birimo umwanda, imirire mibi, amakimbirane yo mu miryango ndetse n’ahataragezwa n’ibikorwa remezo.

Muri iyi gahunda, abakozi b’Akarere bigabanyijemo amatsinda asura abaturage urugo ku rundi, bakamenya imibereho ya buri muryango ndetse n’ibibazo bihari kugira ngo abafite ibibazo byihariye bafashwe cyangwa bahuzwe n’inzego zibishinzwe.

Iyi gahunda yatangirijwe mu Murenge wa Mutenderi, aho abayobozi b’Akarere, abahagarariye amashami atandukanye ndetse n’inzego z’umutekano biyemeje kwegera abaturage bakareba imbogamizi bafite.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukayiranga Marie Gloriose, yabwiye Imvaho Nshya  ko iyi gahunda igamije kubona amakuru nyayo ku mibereho y’abaturage kugira ngo hafatwe ingamba zishingiye ku kuri.

Yagize ati: “Turi kugenda urugo ku rundi tureba uko umuturage abayeho. Turinjira mu nzu tukareba imibereho ye, isuku, ibyo atunze ndetse n’ubushobozi afite. Tureba niba bafite ubwiherero bwujuje ibisabwa, amatungo abafasha kubona indyo yuzuye n’uburyo bwo kubona imboga.”

Yakomeje avuga ko ibi bifasha ubuyobozi kumenya abanyantege nke bakeneye ubufasha bwihariye kugira ngo bavanwe mu mibereho mibi, ndetse bikanafasha mu igenamigambi rishingiye ku bibazo byagaragaye mu baturage kugira ngo bishakirwe umuti urambye.

Abaturage bavuga ko bishimiye uburyo ubuyobozi bwabegereye bukamenya ibibazo bafite aho gutegereza ko babigezaho ku biro gusa. Nyarwaya Innocent yavuze ko iyi gahunda iri kubafasha kubona ibisubizo ku bibazo byari bimaze igihe bidakemuka.

Ati: “Twishimiye ko abayobozi bari kutwegera bakadufasha gukemura ibibazo, twajyanaga mu nzego zitandukanye ntitubone ibisubizo. Hari n’abaturage basanzwe babayeho nabi bagenda bafashwa. Nk’umukecuru basanze arwaye adafite ubushobozi bwo kwivuza, yahise ajyanwa kwa muganga.”

Undi muturage, Mukamurenzi Amina, yavuze ko gahunda yo gusurwa mu ngo ituma abayobozi babona neza ubuzima abaturage babamo, yaba abifashije, abakennye cyangwa abafite ibibazo by’amakimbirane.

Ati: “Iyo abayobozi babonye uko tubayeho bituma bafata ibyemezo bishingiye ku makuru nyayo, bigafasha gushaka ibisubizo birambye no guteza imbere imibereho y’abaturage.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko iyi gahunda izafasha aka karere gukomeza kwesa imihigo no gukomeza ku mwanya wa mbere gafite mu mihigo y’uyu mwaka, umwanya bavuga ko badashaka gutakaza.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Mukayiranga Gloriose yashimangiye ko kwegera abaturage bifasha Akarere kumenya ibibazo bafite bigakemuka hakiri kare
  • HITIMANA SERVAND
  • Gicurasi 8, 2026
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE