Umunsi w’Umuganura uyu mwaka wizihijwe kuri uyu wa Gatanu taliki ya 5 Kanama 2022 by’umwihariko mu Karere ka Kayonza, hasobanuwe ko ari umunsi abantu basabana bakishimira ibyagezweho.
Abaturage n’abayobozi bari mu birori byo kwizihiza umunsi w’umuganura. Hon. Depite Mutesi Anita ari kumwe na Meya w’Akarere ka Kayonza John Bosco Nyemazi n’abandi bayobozi bifatanyije n’abaturage bo mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Murundi mu birori by’umuganura 2022.
Meya yagaragaje ishusho y’umusaruro wabonetse hashingiwe ku bihingwa byatoranyijwe birimo ibigori, urutoki, umuceli, Soya, ikawa n’ibindi. Yagaragaje ko mu Mirenge itandukanye hakozwe ibikorwa byo kuhira bikaba byaratanze umusaruro kuko iyo mirenge yazahazwaga n’amapfa.
Yavuze no ku bworozi, agaragaza ko hubatswe “Valley Dams” mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amazi y’amatungo.

Yashimye uburyo abaturage ba Murundi bitabira umurimo babyaza umusaruro amahirwe agaragara muri uyu Murenge nk’igice cyahoze ari Pariki.
Yavuze ko umuganura ari umwanya wo gusangira, gusabana no kuganuza abatarabonye umusaruro.
Mu ijambo rye, Depite Anita Mutesi yashimiye abaturage kubera umusaruro wagaragajwe bagezeho. Yavuze ko umunsi w’umuganura ari umunsi wo kwishimira ibyagezweho.
Depite Mutesi : “Umuganura urangwa no gusangira, gushyira hamwe, gutahiriza umugozi umwe, kuremerana, kutaba nyamwigendaho no kugira urukundo.”
Yasabye abaturage gufatira urugero kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, umenya ko abaturage bakeneye inka akabagabira kugira ngo babone amata.
Yasoje yibutsa abaturage ko bafite Igihugu cyiza n’Ubuyobozi bwiza, abasaba gukunda igihugu, kugira ubumwe no gukunda umurimo.
Mu birori by’umuganura habayeho ibikorwa bitandukanye birimo kuganuza abaturage batabonye umusaruro, koroza umuturage inka, guha abana amata ndetse habayeho n’ubusabane.


