Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yasabye buri mugoronome w’Umurenge, abashinzwe ubuhinzi mu Karere na ba Visi Meya bungirije bashinzwe ubukungu gukurikirana ku buryo buri rugo rwo mu Rwanda rugira ikimpoteri cyangwa ingarani.
Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuganura wabereye mu Karere ka Rulindo mu Btara y’Amajyaruguru kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Kanama 2022.
Yatangaje ko yongeye kubisaba kugira ngo abayobozi b’Inzego z’ibanze babishyire muri gahunda ya buri munsi.
Yagize ati “Nta rugo rugomba kubaho rudafite ikimpoteri cyangwa ingarani rushyiramo imyanda ituma ruzabona ifumbire kandi igafasha mu buhinzi”.
Avuga ko Guverinoma yakomeje gusaba urwego rw’ubuhinzi kugira ngo barwanye imirire mibi nko gutera ibiti by’imbuto n’imboga aho batuye.
Ati “Nta munyarwanda n’umwe wasobanura ko yabuze ahantu atera ibiti by’imbuto, ntabwo bisaba ubutaka bunini n’inzu yawe utuyemo uyizengurukije ibiti by’imbuto byakwera.
Icya mbere byatunga umuryango, bikarwanya imirire mibi mu bana n’abakuru hanyuma ndetse ukabigurisha ukabona amafaranga”.
Minisitiri w’intebe Dr Ngirente asaba buri mugoronome w’Umurenge, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu gushyira imbaraga muri gahunda yo gutera ibiti by’imbuto ku ngo, bikajyana kandi na gahunda yo gutera imboga muri buri rugo.
Ati “Gahunda y’akarima k’igikoni ntabwo yavuyeho ahubwo abadafite akarima k’igikoni, bikubite agashyi.
Ntabwo tuzahora dukora umuganura tutakoze nk’ibyo bikenewe mukongera umusaruro”.
Yasabye abagoronome kugenzura buri rugo ashinzwe niba rufite ikimpoteri cyangwa ingarani, ibiti bitatu by’imbuto ku rugo n’akarima k’igikoni karimo imboga zitunga umuryango zikanagurishwa.
