Mu birori byo kwizihiza Umuganura byabereye mu Karere ka Rulindo ku rwego rw’Igihugu, kuri uyu wa Gatanu taliki ya 5 Kanama 2022, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yavuze ko hari ibikwiye kwibandwaho mu kongera umusaruro w’ubuhinzi ku buryo habaho kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko hakaboneka n’ibyoherezwa mu mahanga.
Yagize ati: “Mu by’ingenzi dukwiye kwibandaho, muri byinshi dukora kandi tuzakomeza gukora mu rwego rwo kongera umusaruro, harimo kongera ingano y’ibyo tweza kandi tukabibyaza umusaruro ku buryo bukwiye. Icy’ingenzi kirimo hari ugukoresha ifumbire mvaruganda n’ifumbire y’imborera. N’utarabona ifumbire mvaruganda; imborera yo ikorerwa iwacu mu ngo. Guverinoma y’u Rwanda yongeye gusaba ko abaturage twese turi mu buhinzi n’ubworozi, ikintu cyitwa ifumbire y’imborera tukiteho, dukore ibimpoteri kugira ngo ifumbire yongere itunganywe neza”.
Yakomeje avuga ko n’ubwo ibi bakomeje kugenda babiganiraho n’inzego zitandukanye zirimo n’ iz’Ibanze, yaboneyeho kongera gusaba abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi (Agronomes) mu Mirenge no mu Karere n’Abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe ubukungu kwita kuri icyo gikorwa kugira ngo buri rugo rwose ruri mu Rwanda rugire ikimpoteri cyangwa ingarane kizavamo ifumbire ifasha mu buhinzi.
Ikindi yavuze ni ugutera ibiti by’imbuto (nibura 3 kuri buri rugo) n’imboga aho batuye, ntihagire uwitwaza ko yabuze aho abitera kuko bidasaba ubutaka bunini. Ibi ngo bizafasha gutunga imiryango, kurwanya imirire mibi kandi uwabihinze akaba yabigurisha agakuramo n’amafaranga.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yakomeje agira ati: “Ntabwo akarima k’igikoni kavuyeho. Abatagafite bikubite agashyi ntabwo tuzahora twizihiza Umuganura tutakoze ibyo ngibyo bikenewe mu kongera umusaruro, nta n’ubwo kandi tuzavuga ko umusaruro wabuze (nk’uko abana batanze ubutumwa mu muvugo babivugaga) bitatewe n’impamvu z’uburwayi cyangwa amapfa, nta mpamvu y’ubunebwe twemera, mureke twongere umusaruro”.
Yavuze ko ikindi gikwiye kwitabwaho ari ukurwanya isuri binyuze mu gukora amaterasi hari ayo Leta igenda ikora ariko hari n’ayo abaturage bakwikorera mu mirima yabo, kuko bituma haboneka n’aho gutera ubwatsi bw’amatungo ku miringoti.
Yasabye kandi ko hakomeza kubaho gufata neza ibikorwa remezo Guverinoma y’u Rwanda yakoze ifatanyije n’abaturage.
Yibukije ko hagiye gutangira igihembwe cy’Ihinga A, gikwiye kwitabirwa kugira ngo Umuganura w’umwaka utaha abantu bazongere guhurira hamwe bawizihiza umusaruro warikubye inshuro nyinshi.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagaragaje ko kwizihiza Umuganura biba ari umwanya wo guhiga no gufata ingamba nshya, ni umunsi mukuru ngarukamwaka wo kwishimira ibyagezweho, ufite agaciro gakomeye mu mateka y’u Rwanda kandi ko ibyo Abanyarwanda bishimira bagezeho atari ibiribwa gusa, ari ibyagezweho mu gihugu cyose.
Ati: “Ari ibikorwa remezo twubatse, ari amavuriro, ari amashuri twubatse, ari ibyagezweho mu buhinzi n’ubworozi ari byo bidutunga, byose turabyizihiza ku Muganura, twishimira ngo umwaka ushize hakozwe ibintu byiza mu gihugu bigiteza imbere”.
Yongeyeho ko kwizihiza ibyo byiza bigendana no gufata umwanya wo kubyubakiraho ibindi byinshi.
Ati: “Bidufasha kureba aho tugeze mu cyerekezo twihaye nk’Igihugu, uyu munsi tuvuga icyerekezo cya NST1 kizarangira mu mwaka wa 2024, ariko kandi dufite n’ icy’umwaka wa 2035 tukagira n’icyerekezo cy’umwaka wa 2050, Abanyarwanda twese dukomeza kuganiraho. Muri uyu mwaka umusaruro twagezeho mu nzego zitandukanye tuwukesha ubufatanye bwabaye kandi bukomeje kuboneka hagati ya Guverinoma, abikorera n’abaturage muri rusange”.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Mbabazi Rosemary yagarutse ku mateka y’Umuganuro, avuga ko kuva cyera na kare, wabaye inkingi ikomeye mu mibereho y’Igihugu, uba ishingiro ry’ubumwe bw’Abanyarwanda, n’isoko yo gukunda Igihugu no gukunda umurimo.
Ati: “Abanyarwanda b’ingeri zose barawizihizaga bagamije kwishimira ibyo bagezeho mu mwaka usoje no guhiga ibyo bifuza kuzageraho umwaka utaha. Umunsi w’Umuganura warangwaga n’umuhango w’ubusabane bushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda”.
Yongeyeho ati: “N’ubwo uyu muco waje kugera igihe ugahutazwa n’abakoloni mu buryo bunyuranye, turishimira ko mu 2011, Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bushingiye ku kamaro n’agaciro kawo mu mibereho n’imitekerereze y’Abanyarwanda bwongeye kuwugarura, tukaba tuwizihiza uko umwaka utashye”.
Minisitiri Mbabazi yakomeje asaba Abanyarwanda gukomeza gusigasira ubumwe kuko ari ho hava imbaraga zo kubaka Igihugu.
Ati: “Turazirikana ko mu bumwe bw’Abanyarwanda ariho tuvoma imbaraga zo gukunda Igihugu, gukunda umurimo no gukora cyane ngo twiteze imbere kandi duteze imbere Igihugu cyacu nta n’umwe usigaye inyuma”.
Kwizihiza Umuganura byaranzwe no guha abana amata, gutanga imbuto no koroza abantu, abana b’abanyeshuri basusurukije abitabiriye ibirori Guverinoma y’u Rwanda yabahaye inka 3, iha n’inka 5 imiryango itishoboye. Bisobanuye gusangira kw’abejeje n’abatari bejeje.
Habayeho n’imikino inyuranye ijyanye n’uburyo Abanyarwanda bizihiza Umuganura. Uyu Munsi wizihijwe hirya no hino mu Gihugu ku nsanganyamatsiko igira iti:”Umuganura, isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”.




