Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 5 Kanama 2022, abatuye mu bice bitandukanye by’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda baba muri Diaspora bizihije umunsi ngarukamwaka w’Umuganura, bishimira umusaruro w’ibyagezweho mu gihe cy’umwaka wose.
Ku rwego rw’Igihugu, uyu muhango wabereye mu Karere ka Rulindo, ukaba witabiriwe n’abayobozi batandatukanye barangajwe imbere na Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard wemeje ko uyu munsi Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gutanga inka umunani zagabiwe imiryango n’abana basusurukije abitabiriye ibirori.
Abagize Guverinoma bitabiriye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rosemary Mbabazi, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Gerardine Mukeshimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene, Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof Bayisenge Jeannette.
Mu bandi bayobozi bitabiriye harimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, Abasenateri n’Abadepite, Inzego z’umutekano, abayobozi b’Ibigo bitandukanye bya Leta, abahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda, abikorera n’abaturage b’Akarere ka Rulindo.
Dr Ngirente yavuze ko muri izo nka zatanzwe na Guverinoma harimo eshanu zahawe imiryango itanu itishoboye yatoranyijwe mu Karere ka Rulindo, yari ikeneye korozwa inka ngo yiteze imbere ikaba yari kuzagerwaho na gahunda ya Girinka.
Izi nka eshatu zahawe abana bo mu Itorero Imitavu bagiye mu nganzo na bo baganuza Abanyarwanda ku nganzo yabo y’umuvugo wagarutse ku mateka y’Umuganura ufite amateka ahera mu kinyejana cya 11.

Yakomeje agira ati: “Hanyuma Guverinoma y’u Rwanda yongeraho n’izo eshatu zo guha bariya bana kugira ngo bakamirwe babone amata ku ishuri bigaho kuko tuzi ko ari abanyeshuri, ariko noneho bakeneye kunywa amata, bakeneye kubaho neza. Kubera ko batari buzishobore bazikuye hano, ngira ngo tuzazibohereza ku kigo cy’amashuri. Zizabasanga ku kigo cyanyu zibe inka z’ishuri, hanyuma mubone amata namwe nk’abana mukure kandi mukurire kuri iyo ndangagaciro nziza mwatugejejeho mukomeza kutwigisha no kwigisha abandi Banyarwanda.”
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yashimye ubutumwa bwimbitse abo bana batanze bagaruka ku gaciro k’umuganura, uko Abanyarwanda basangiraga ntawusigaye inyuma, abejeje bakaganuza abatejeje biturutse ku mpamvu zirimo amapfa, ibihe bitagenze neza cyangwa se uburwayi.
Dr. Ngirente ati: “Twashimye ko bariya bana bato cyane bavuze ibintu byinshi bikomeye mu muvugo wabo. Umuhango w’umuganura ni intambwe yo kwubaka u Rwanda twifuza. Bariya bana bibukije bati uyu munsi ni umunsi abantu basangiraga, abejeje n’abatarejeje ndetse banadusobanurira impamvu zashoboraga gutuma uteza. Bavuze bati impamvu zatuma uteza harimo amapfa, ibihe bitagenze neza cyangwa se uburwayi. Ariko ntabwo bavuzemo ubunebwe.”
Yakomeje avuga ko ubutumwa bwimbitse buri mu muvugo wa bariya bana ari ubujyanye no kwitabira umurimo, gukoresha imbaraga zose ntihagire ikibuza buri wese kuba yabona umusaruro yifuza kitari amapfa, ibihe bibi cyangwa uburwayi.
Yavuze ko mu gukora cyane ari ho hava ibitunga imiryango, byakoreshwa uko bikwiye bikarwanya igwingira ry’abana bato ndetse bikanagira uruhare mu iterambere ry’abaturage n’iry’Igihugu.




