Imyaka 25 irihiritse mu Rwanda habera imurikagurisha mpuzamahanga buri uko umwaka utashye. Polisi y’igihugu yatangaje ko kuba haragiye hakazwa umutekano, ari byo byatumye imurikagurisha mpuzamahanga rikomeza kuba.
Ni mu gihe Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) ruvuga ko uyu mwaka ari bwo bwa mbere abamurika babaye benshi kuko bagera muri 500.
Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), asobanura ko imurikagurisha mpuzamahanga ribaho kugira ngo bamenye ibikorwa mu bucuruzi butandukanye aho bigeze.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane taliki 04 Kanama 2022, ubwo yafunguraga ku mugaragaro imurikagurisha mpuzamahanga ririmo kubera i Gikondo.
Ni imurikagurisha ririmo kwizihiza imyaka 25 ishize ritangiye kuba.
Minisitiri Dr Ngabitsinze asobanura impamvu imurikagurisha mpuzamahanga riba. Ati: “Imurikagurisha ribaho kugira ngo abantu bamenye ibikorwa mu bucuruzi butandukanye.

Harimo ibijyanye n’ubucuruzi muri rusange ndetse n’inganda noneho hakazamo n’abanyamahanga kugira ngo na rya shoramari dukurura rigere ahangaha”.
Umunyemari Sina Gerard wita ku gushyira ku isoko ibikorerwa mu Rwanda, avuga ko hari intambwe imaze guterwa akurikije uko imurikagurisha mpuzamahanga ryatangiye.
Yagize ati: “Nkurikije uko twatangiye tumurika muri St Andrée uko byari bimeze n’aho tugeze aha, tugeze ahantu hashimishije”.
Ahamya ko kwitabira imurikagurisha harimo ubwenge bwinshi kuko ngo ari ahantu hahurira abashoramari banyuranye bakungurana inama.
Sina avuga ko Urugaga rw’Abikorera ari urugaga Abikorera bibonamo kuko na we ngo hari aho yavuye, hari n’aho ageze.
Ubuyobozi bwa PSF buvuga ko imurikagurisha mpuzamahanga rya mbere ryatangiye mu 1998, ryitabirwa n’Abanyarwanda bamurika 140 mu gihe abanyamahanga bari 29.
Mu nyandiko Imvaho Nshya ifitiye kopi, igaragaza ko umwaka ushize wa 2021, Abanyarwanda bitabiriye imurikagurisha bari 296 mu gihe abanyamahanga bari 67, rigasurwa n’abantu 47,565.
Mu bitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga, harimo ibigo bya Leta aho bisobanurira ababigana serivisi bitanga.
Ibyo bigo birimo Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, NAEB, RSSB n’ibindi hakiyongeraho na za Minisiteri by’umwihariko iy’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM).




