Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ingabire Assumpta yagaragaje uburyo Guverinoma y’u Rwanda yahagurukiye ikibazo cy’isuri kigaragara hirya no hino mu Gihugu, bityo bikaba binafasha kubungabunga ibidukikije, asaba buri wese kubigiramo uruhare.
Iyi nama igamije kwigira hamwe uruhare rwa buri wese mu gikorwa cyo kurwanya isuri, ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Uruhare rwanjye mu kurwanya isuri’.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane taliki ya 4 Kanama ubwo yari ayoboye inama ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba ihuje Abayobozi b’Intara, Abayobozi b’Uturere, n’abafatanyabikorwa muri gahunda yo kurwanya isuri no kurengera ibidukikije yitabiriwe n’inzego zitandukanye za Leta n’iz’abikorera.
Ingabire ati: “Iyi Ntara yugarijwe n’isuri kubera imiterere yayo n’ibikorwa bya muntu. Gusa n’ubwo iyi Ntara ihura n’ingaruka z’isuri n’ibiza cyane, iki kibazo ntabwo ari icy’iyi ntara gusa, kiri hose ari nayo mpamvu Guverinoma y’u Rwanda yagihagurukiye”.
Umunyamabanga wa Leta Ingabire yaboneyeho no gusaba abayobozi bo muri iyo Ntara gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurwanya isuri.
Ati: “Turasaba abayobozi muri iyi Ntara gushyira imbaraga nyinshi mu bikorwa byo kurwanya isuri impeshyi itararangira kuko ubu ibipimo bigaragaza ko ibikorwa byo kurwanya isuri muri iyi Ntara bikiri hasi cyane ugerereranyije n’ahandi mu Gihugu kandi ari mwe mwugarijwe cyane”.

Yabagiriye inama ko hashobora no kwifashishwa abanyeshuri bari mu biruhuko kugira ngo gahunda yo kurwanya isuri yihute.
Ati: “Kugira ngo iyi gahunda irusheho kwihuta mbere y’uko imvura igaruka, mushobora no kwegera urubyiruko rw’abanyeshuri ruri mu biruhuko by’umwihariko abiga ubuhinzi bakabafasha mu bikorwa byo kurwanya isuri no guhugura abaturage uko babyikorera”.
Ingabire yasabye abayobozi gushishikariza abaturage kurwanya isuri.
Yagize ati: “Murusheho gushishikariza abaturage kurwanya isuri ku butaka bwabo by’umwihariko abantu bafite ubutaka bunini. Abaturage bigoye tukaba ari bo dufasha. Hari kandi abafatanyabikorwa benshi bakorera muri iyi Ntara babafasha muramutse mubegereye”.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois yagaragaje ko bimwe mu bitera isuri birimo ubuhinzi budakozwe neza, gutema amashyamba ndetse n’ubucukuzi butabungabunga ibidukikije.
Yagaragaje bimwe mu biteganyijwe mu guhangana n’iki kibazo cy’isuri birimo,gutera amashyamba, guca amaterasi y’indinganire n’ayikora.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RAB, Dr. Charles Bucagu yagaragaje ko ibipimo by’ubutaka butwarwa n’isuri mu Ntara y’Iburengerazuba biri hejuru cyane dore ko muri iyi Ntara muri rusange hegitari imwe y’ubutaka itakaza toni 324, naho Hegitari imwe ihingwaho igatakaza toni 573 buri mwaka.


