Kigali: Amasoko yubakiwe abazunguzayi yabahinduriye ubuzima

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 4, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Mu gihe cyashize hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hagiye humvikana ikibazo cy’abazunguzayi ndetse bagashyamirana n’inzego zishinzwe umutekano.

Abanyarwanda baravuga ngo ribara uwariraye. Bamwe mu bazunguzayi baganiriye n’Imvaho Nshya, barishimira ko ubuzima bwabo bumaze guhinduka kubera gukorera mu dusoko bubakiwe n’Umujyi wa Kigali.

Mukandanga Clotilde ukorera mu gasoko k’abazunguzayi mu Gisimenti avuga ko yacuruje agataro mu muhanda imyaka 8.

Nyuma yo kureka ubwo bucuruzi bw’akajagari, ngo yateye imbere ku buryo yiguriye ikibanza mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati: “Njye nabaye mu muhanda ndi umuzunguzayi nywumaramo imyaka 8.  Navuga ko hari itandukaniro ryo gukorera mu gasoko kuko nashoboye gukorana na COPEDU ubu niguriye ikibanza muri Kigali.  Iyo nza kuba nkiri mu muhanda ntabwo mba ngeze ku iterambere nagezeho”.

Umuhoza Bélise na we ucururiza mu gasoko k’abazunguzayi mu karere ka Kicukiro, ahamya ko imibereho y’umuryango we yahindutse kubera kureka ubucuruzi bw’akajagari.

Ati: “Natwaye inda nkirangiza kwiga amashuri yisumbuye ubuzima burankubita ntangira gushaka uko nabaho n’umwana wanjye.

Nagiriwe inama yo gucuruza agataro nshaka ibihumbi 2 ntangira gucuruza ariko imyaka 2 namaze muri ubwo bucuruzi ntacyo nagezeho, ubuzima bwahindutse ari uko ngeze mu gasoko nkoreramo”.

Mu kiganiro ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, bwatangaje ko amasoko y’abazunguzayi yatangiye kubakwa mu 2016 kugira ngo abanyagataro batangire gucuruza mu mutekano.

Urujeni Martine, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza, avuga ko ubucuruzi bw’akajagari budatanga umutekano kandi ko buteza umwanda.

Akomeza agira ati: “N’ubiguze nta kintu bimumarira kuko biba byatakaje ubuziranenge kubera ko biba byamaze gutakaza ibyakamugiriye akamaro mu gihe abiriye”.

Umujyi wa Kigali uvuga ko mu 2016 wari wabaruye abazunguzayi 12,197.  Muri Nyarugenge harimo abazunguzayi 5,058, mu Karere ka Gasabo bari 5,149 mu gihe muri Kicukiro bari 1,990.

Urujeni ashimangira ko aya masoko yagiye abateza imbere ku buryo bugaragara. Atanga urugero rw’isoko ry’abahoze ari abazunguzayi bakorera ku Gisimenti mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Ati: “Ni agasoko bigaragara ko kafatishije, abenshi bagiye mu bigo by’imari, abandi bafite ibimina ukabona ko biyubatse kandi bameze neza”.

Urujeni Martine, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza

Asobanura ko ubwo abazunguzayi bashyirwaga mu masoko bubakiwe hari ubufasha bagiye bahabwa, akavuga ko ari gahunda ikomeje.

Bishyurirwaga ikibanza bakoreramo umwaka wose ndetse n’isuku, basonerwa umusoro w’ipatante.  Bagiye bahabwa amahugurwa abafasha gukora imishinga iciriritse.

Ati: “Hari benshi twagiye tubona bigirira akamaro, babasha kwegera ibigo by’imari, babasha kubona inguzanyo, bagenda biteza imbere ku buryo bugaragara”.

Umujyi wa Kigali uvuga ko icyerekezo cyari uko abakoreramo babasha kwiteza imbere. Mu mezi ashize, mu ibarura ryakozwe n’Umujyi wa Kigali, habaruwe abazunguzayi 3,977.

Mu Karere ka Nyarugenge habaruwe abazunguzayi 1,104, mu Karere ka Gasabo habarurwa 1,921 mu Karere ka Kicukiro habarurwa 952.

Aba batangiye gushakirwa aho gukorera, haba mu kububakira udusoko ndetse no kubashakira imyanya mu isoko akaba ari ho bashyirwa.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko ibi byose bigamije kugira ngo abazunguzayi bave mu muhanda. Hamaze kugenwa ahantu 27 abazunguzayi bazakorera mu Mujyi wa Kigali.

Muri Nyarugenge harabarurwa ahantu 7, Gasabo ni 6 mu gihe mu Karere ka Kicukiro ari 14. Umujyi wa Kigali uvuga ko utararangiza igikorwa cyo gushyira abazunguzayi mu masoko.

Utangaza ko hari aho udusoko tucyubakwa kandi ko wari wihaye intego yuko kugeza mu kwezi kwa munani, abazunguzayi 3,977 bazaba bamaze gushyirwa mu masoko.

Kugeza ubu harimo gutegurwa amabwiriza yorohereza abazunguzayi kwinjizwa muri gahunda ziteza imbere abaturage nka VUP kugira ngo babashe kugera ku iterambere.

Amabwiriza y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali mu 2015 yavuguruwe mu 2019 yavugaga ku guca burundu ubucuruzi bw’akajagari ndetse n’ababutiza umurindi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 4, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE