10 August 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Abarimu 491 bagiye gutoranywamo abo Zimbabwe izohereza mu Rwanda

04 August 2022 - 06:35
Abarimu 491 bagiye gutoranywamo abo Zimbabwe izohereza mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Abarimu 491 bo muri Zimbabwe ni bo bamaze gushyirwa ku rutonde bakaba bategereje kwitabira ibizamini byo kubazwa (interviews) bigiye gukorwa mu minsi mike iri imbere kugira ngo bitarenze mu kwezi gutaha kwa Nzeri aba mbere bazabe basesekaye mu Rwanda.

U Rwanda rwiteguye kwakira abarimu 477 baturutse muri Zimbabwe nk’uko byongeye gushimangirwa na Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard ku wa Mbere ubwo yagezaga ku mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, ibyagezweho mu guteza imbere uburezi bw’amashuri abanza n’ayisumbuye muri Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1).

Aba barimu bagiye kuza mu gihe muri Nzeri 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye abarimu bo muri Zimbabwe kuza gutanga umusanzu mu kuzahura ireme ry’uburezi.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ibihugu byombi byahise bisinyana amasezerano yemerera u Rwanda gushakisha abarimu b’inararibonye muri icyo gihugu.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta muri Zimbabwe Simon Masanga, ni we wemeje ko abarimu 491 ari bo bamaze gushyirwa ku rutonde rw’abagiye guhabwa amasuzuma yo kubazwa bakazavamo icyiciro cy’abarimu ba mbere bazoherezwa mu Rwanda mu cyumweru gitaha.

Simon Masanga yagize ati: “Turimo gutoranya abarimu bashoboye bazahabwa akazi mu Rwanda mu byiciro bine, ari byo uburezi bw’ibanze mu mashuri abanza n’ayisumbuye, amashuri yisumbuye y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET), mu mashuri makuru nkomatanyamyuga (IPRCs) ndetse na Kaminuza.”

Abarimu 477 bo muri Zimbabwe bitezwe mu Rwanda bitarenze muri Nzeri

Gahunda yo kubaza yabanje kuganirwaho no kwemezwa n’impande zombi mu rwego rwo koroshya ibikorwa byo gutoranya abarimu bakenewe. Kimwe mu bisabwa ni uko umwarimu ugomba gutoranyirizwa kubona akazi mu Rwanda agomba kuba afite nibura icyiciro cya kabiri cyangwa icya gatatu cya kaminuza.

Masanga yakomeje agira ati: “Abakandida batsinze bitezwe kwerekeza mu Rwanda muri Nzeri nyuma yo guhabwa amahugurwa abategura n’impuguke zo muri Zimbabwe ku bufatanye n’Ambasade y’u Rwanda. Ni amahugurwa agamije kubaha amabwiriza n’amakuru agenerwa umuturage wa Zimbabwe mbere yo koherezwa mu butumwa bw’amahanga.”

Amasezerano yatangiye kubahirizwa mu nzego ebyiri z’ingenzi hibandwa ku barimu bazaza mu Rwanda kwigisha Icyongereza n’amasomo ya Siyansi, Ubwenjenyeri, Ikoranabuhanga n’Imibare (STEM) arimo n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Zimbabwe ni igihugu gifite ibihumbi by’abarimu bashoboye bazwiho kuba badashobora guhindurwa n’abo basanzwe ngo babasubize inyuma mu myigishirize yabo, ari na yo mpamvu n’ibindi bihugu bitandukanye by’Afurika bikomeje gusinyana amasezerano n’icyo gihugu ngo babone kuri uwo mutungo wihariye ushobora gukwirakwizwa ku mugabane ugahindura urwego rw’uburezi burundu.

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Rwamagana:  Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

Rwamagana: Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

August 10, 2022
USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

August 10, 2022
Ikawa, icyayi, imboga, imbuto n’indabo byinjije amadolari 3,866,583

Ikawa, icyayi, imboga, imbuto n’indabo byinjije amadolari 3,866,583

August 10, 2022
APR FC  izahura na US Monastir, AS Kigali ihure na  ASA Telecom mu mikino y’Afurika

APR FC  izahura na US Monastir, AS Kigali ihure na  ASA Telecom mu mikino y’Afurika

August 10, 2022
Amarushanwa n’ibikorwa bya Siporo u Rwanda rwakiriye byinjije miliyari 30 Frw

Amarushanwa n’ibikorwa bya Siporo u Rwanda rwakiriye byinjije miliyari 30 Frw

August 10, 2022
Alarm Ministries igiye gukora igitaramo kibohora imitima

Alarm Ministries igiye gukora igitaramo kibohora imitima

August 9, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Rwamagana:  Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

Rwamagana: Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

August 10, 2022
USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

August 10, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.