Mu myemerere y’Abakurambere bacu, buri Munyarwanda avukira kubaka u Rwanda no kururinda, bigatuma mu Nzira y’Umuganura buri wese abona uko ahigira igihugu icyo azakimarira.
Umunsi mukuru w’Umuganura warangwaga n’ibintu bibiri by’ingenzi birimo kwishimira ibyagezweho no guhamya ingamba z’igihe kirekire.
Muri ibyo bihe kandi by’Umuganura, hashimwaga abakoze neza kurusha abandi, ndetse bakanabihemberwa (inka y’ubumanzi ku besheje imihigo mu buryo budashyikirwa) abandi na bo bagasuzuma impamvu yaba yaratumye badatera imbere uko babyifuzaga, bagafata ibyemezo bigamije kugera ku musaruro ushimishije umwaka ukurikiyeho.
Ijambo Umuganura rikomoka ku nshinga ‘Kuganura’ ifite inshoza yo kunywa cyangwa kurya ku musaruro bwa mbere.
Uwo musaruro umuntu yashoboraga kuwusangiza abandi baba abavandimwe, inshuti n’abaturanyi icyo gikorwa kikitwa ‘kuganuza’.
Kuganuza ntibyabaga mu muryango gusa, ahubwo byari n’umugenzo ukomeye wabaga mu mihango y’Umuganura uhereye ibwami.
Umwami yaganuraga ku mbuto zeze mu gihugu, na we akaganuza umuryango we n’abatware babaga bari ibwami kandi akabaha ububasha n’imbuto ngo na bo bajye kuganuza imiryango yabo n’abo bayobora.
Mu miryango na bo baraganuzanyaga, umuturanyi akamenya undi, inshuti zikaganuzanya.
Cyaraziraga kugira uwo uheza cyangwa wima muri iyo mihango y’Umuganura, hakabaho kuzirikana uwo ari we wese utaragize umusaruro bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo ibiza, kurumbya, uburwayi n’ibindi.
Muri make, kwizihiza Umuganura wari umwanya wo gusabana kw’abayobora n’abayoborwa, inshuti n’abavandimwe, uwejeje n’utarejeje, bikagaragaza ubufatanye n’ubumwe bw’abagize umuryango nyarwanda.
Umuganura wari umunsi mukuru ngarukamwaka wubahwaga kandi ugahabwa agaciro ibwami no mu muryango w’Abanyarwanda.
Umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku Ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya 11, hanyuma uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli (1510- 1543) ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga cumi n’umwe (11) ruri mu maboko y’abanyamahanga (Abanyabungo) bari barakuyeho imihango yose ikomeye mu Rwanda.
Imihango y’Umuganura ari yo yitwaga inzira y’Umuganura yafataga umwanya muremure mu buzima bw’Abanyarwanda.
Iyo mihango yatangiraga muri Kanama igatangizwa no kwaka amasuka ibwami, hagakurikiraho guturutsa imbuto muri Nzeri, uyu muhango ugakurikirwa no kujyana umurorano (uburo n’amasaka byabaga bigenewe kuzavamo umutsima w’Umuganura) ibwami muri Mutarama.
Mu mboneko za Gashyantare hakurikiragaho kujya kuzana igitenga (igiseke kinini cyane bashyiragamo imyaka izakoreshwa mu kuganura) ibwami. Kwakira imyaka, gusya, kuvuga umutsima, byabanzirizaga umuhango nyirizina.
Buri mutware yahabwaga ibyuhagiro byo guha umugisha inka, imirima n’abantu yayoboraga, na we akajya gucyura ibirori by’Umuganura.
Umuganura waciwe n’abakoloni mu mwaka wa 1925, ariko wongera gusubizwa agaciro na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda mu 2011.
Kuva ubwo kugeza ubu, uko umwaka utashye u Rwanda rwizihiza Umunsi Mukuru w’Umuganura, ukizihizwa ku rwego rw’Igihugu no mu miryango y’Abanyarwanda bari mu gihugu no mu mahanga.