Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahishuye ko hari ibigo bimwe na bimwe bya Leta bigiye kwegurirwa abikorera vuba na bwangu nyuma y’aho hagiriyeho Minisiteri Ishinzwe Ishoramari rya Leta.
Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri taliki ya 2 Kanama, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi babiri bashya muri Guverinoma, ari bo Minisitiri ushinzwe Ishoramari rya Leta Eric Rwigamba n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Dr Ildephonse Musafiri.
Gahunda yo kwegurira abikorera bimwe mu bigo bya Leta yatangiye mu mwaka wa 1996, aho Leta y’u Rwanda yagiye irekura bimwe mu bigo yacungaga kugira ngo itange amahirwe y’uko byarushaho kugirira Abanyarwanda akamaro mu buryo bwagutse.
Ni urugendo rwagiye ruhura n’imbogamizi nyinshi ariko rwanatanze umusaruro ufatika ku bigo bimwe na bimwe byagiye bihabwa abikorera burundu cyangwa Leta igasigaranamo imigabane.
Perezida Kagame yavuze ko ubusanzwe ibigo byose bibyara inyungu byakabaye bicungwa n’abikorera kubera ko akazi k’inzego za Leta atari ubucuruzi ahubwo ari ugufasha abo bikorera kugera kuri byinshi ari na ko bateza imbere Igihugu.
Yavuze ko Minisiteri nshya y’Ishoramari rya Leta ifite inshingano zo kureba uko ibigo bya Leta bicungwa neza, akomeza agira ati: “Ndetse amaherezo cyangwa se byihuse kuri bimwe, bikegurirwa abikorera; Hari ibigomba kwegurirwa abikorera vuba na bwangu, ntibitegereze… Dushaka kuvana ibigo bimwe mu maboko ya Leta tukabishyira mu maboko y’abikorera. Hari bimwe bizakorwa vuba, hari n’ibindi, kubera impamvu na bwo zikwiye kuba zumvikana, byatwaraho umwanya usumbye uwo kwihuta na byo ariko bikagenda biva mu maboko ya Leta.”
Perezida Kagame yagarutse no ku gaciro k’ubuhinzi n’ubworozi bw’u Rwanda, ashimangira ko ari ingirakamaro cyane ku gihugu no kubuzima bwiza bw’abaturage, ari na yo mpamvu bugomba guhinduka bukabyazwa umusaruro uhagije kugira ngo burusheho gutanga umusaruro uhagije.
Ati: “Ntabwo tugomba guhora twibutswa izi nshingano n’uko habayeho ibibazo hirya no hino bitugiraho ingaruka, ariko n’ubundi ahubwo bikwiriye kuba ari intego yacu kwihaza ndetse no kuba twahahirana n’ibindi bihugu tukagira ibyo twoherezayo bishobora kugira akamaro.”

Mu Rwanda rutuwe n’abaturage basaga miliyoni 13 ku buso bwa kilometero kare 26,338 na zo zifite hejuru ya 30% ziteweho amashyamba, ubuhinzi bukenewe ni ubuhindura ubwa gakondo bwa bucye ndamuke, hagakoreshwa ikoranabuhanga rigezweho mu kubyaza umusaruro mwinshi ubuso buto bushoboka.
Perezida Kagame yanagarutse ku buryo guteza imbere ubuhinzi n’ishoramari rifatika byafasha u Rwanda kubyaza umusaruro Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA) ritanga amahirwe yo guhahirana hagati y’ibihugu by’Afurika bituwe n’abakabakaba miliyari 1.3.
Yakomeje agira ati: “Kugera kuri izi ntego rero, bisaba ko habaho gukora ibyo dushinzwe kuri buri umwe ariko noneho, twese hamwe tukabikora ku buryo bwihuse bushoboka, ariko tukabikorana n’ubudakemwa ni bwo bigira inyungu zisumbuye. Ndibwira ko nta nzira y’ubusamo igira akamaro n’iyo ifite uwo yungukiye ni ibintu by’igihe gito kandi ntabwo biramba. Dukore uko bishoboka, kandi dukore twihuta, ibyihuse bigira abo biramira kandi batari bake.”
Perezida Kagame yasabye inzego z’ubuyobozi zose gukora zuzuzanya kugira ngo ibikorerwa Abanyarwanda birusheho gutubuka, ashimira abayobozi barahiye uyu munsi, abahinduriwe imirimo n’abandi bayisanzwemo.
Yabibukije ko intego ikiri iyo gukorera Abanyarwanda bazirikana ko hakiri ibibazo byinshi bigomba gushakirwa ibisubizo, ndetse n’inzira y’iterambere ryifuzwa ikaba ikiri ndende.





























