Itsinda riyobowe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’iburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika (COMESA) Chileshe Mpundu Kapwepwe, riri i Kigali mu Rwanda guhera ku wa Mbere taliki ya 1 Kanama 2022, aho ryaje mu biganiro bigamije kwimakaza ubuhahirane mu Karere.
Ku wa Mbere, ni bwo Chileshe Mpundu Kapwepwe yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent ari kumwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze.
Ibiro bya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane byatangaje ko Madamu Chileshe Mpundu Kapwepwe yaganiriye n’abo bayobozi ku bijyanye n’ibikorwa bya COMESA ndetse ashima ubuyobozi bw’u Rwanda ku nkunga rudahwema gutera ibyo bikorwa.
Chileshe Mpundu Kapwepwe yagize ati: “Turi i Kigali mu Rwanda aho turimo kuganira n’inzego za Leta n’iz’abikorera ku buryo hakenewe kongera ubuhahirane hagati y’ibihugu bigize Umuryango wa COMESA. Twagiranye ibiganiro byatanze umusaruro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’uw’ubucuruzi n’inganda.”
Madamu Kapwepwe yatangiye inshingano z’Umunyamabanga Mukuru wa COMESA taliki ya 18 Nyakanga 2018. U Rwanda rwinjiye muri uyu muryago ku ya 21 Ukuboza 1981 igihe kimwe na Kenya, Uganda, Malawi, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Ni umuryango ugizwe n’ibihugu 21 bihera kuri Tunisia bikagera kuri Eswatini. Ibihugu icyenda muri byo byamaze kubaka isoko rusange guhera mu mwaka wa 2000 nyuma ibindi bihugu bigenda byiyongeraho harimo n’u Rwanda n’u Burundi byiyunze kuri iryo soko mu 2004, Libya mu 2006, Seyshelles mu 2009 na Tunisia hamwe na Somalia byo bijyamo mu 2018.
Umuryango wa COMESA ufatwa nk’inkingi ya mwamba y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Mu 20008, COMESA yiyemeje kwagurira Isoko Rusange mu bihugu bigize EAC ndetse n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC).
COMESA nanone irateganya gushyiraho visa ihuriweho n’ibihugu bigize Umuryango mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubukerarugendo.



