Abantu batatu ni bo bahise basiga ubuzima mu mpanuka yabereye ahitwa kwa Gacukiro mu Kagari ka Gisa, Umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, aho imodoka ya Coaster y’Isosiyete itwara abagenzi ya Virunga yagonganye n’ikamyo itwara ibikomoka kuri peteroli.
Amakuru y’ibanze aravuga ko muri batatu bapfuye harimo umushoferi wa Virunga, nk’uko Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Irere Rene yabihamirije itangazamakuru.
Ni impanuka yabaye ahagana saa yine n’iminota mike, ikaba yatewe n’uko ikamyo ihetse mazutu yacitse feri igeze ahamanuka mu muhanda werekeza mu Mujyi wa Gisenyi.

