10 August 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Perezida Kagame arakira indahiro z’abayobozi binjiye muri Guverinoma

02 August 2022 - 10:13
Perezida Kagame arakira indahiro z’abayobozi binjiye muri Guverinoma
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 2 Kanama 2022, biteganyijwe ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakira indahiro z’abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda nk’uko byemejwe n’Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe taliki ya 30 Nyakanga 2022.

Abahawe inshingano bageza indahiro ku Mukuru w’Igihugu ni Minisitiri w’Ishoramari rya Leta Eric Rwigamba na Ildephonse Musafiri wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).

Umuhango wo kurahira urabera mu Nteko Ishinga Amategeko mu masaha y’igicamunsi, uraza kuyoborwa na Perezida Kagame.

Rwigamba abaye Minisitiri wa mbere uyoboye Minisiteri y’Ishoramari rya Leta yitezweho kuzahura ishoramari rya Leta ribyazwa inyungu, ndetse ikaba izanagira uruhare mu kugaragaza amahirwe y’ishoramari Leta yakora rikayibyarira inyungu.

Hari kandi no gukurikiranira hafi ishoramari Leta yamaze gukora mu bigo bitandukanye, gushyira mu bikorwa gahunda yo kwegurira ibigo bimwe na bimwe abikorera aho bibaye ngombwa ndetse no gukomeza guharanira kwimakaza imikoranire myiza na bo.

Inshingano nyinshi zeguriwe iyo Minisiteri zabarizwaga mu Rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB). Abasesengura ibijyanye n’ubukungu bavuga ko gushyiraho Minisiteri ishinzwe ishoramari rya Leta bifite inyungu ikomeye mu micungire no guhuza ibikorwa Leta yashoyemo imari, kuko hari ibikunze kudindira cyangwa bigahomba. 

Eric Rwigamba afite ubunararibonye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zifitanye isano n’urwego rw’imari, igenamigambi ry’imishinga n’ibindi. Mbere yari Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe guteza imbere urwego rw’Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN).

Musafiri we yasimbuye Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) asimbuye Uwamaliza Béata Habyarimana wahise agirwa Umuyobozi Mukuru wa BK Group ihuje ibigo bine by’ubucuruzi bikomeye mu Rwanda birimo Baki ya Kigali.

Mbere yo guhabwa inshingano, yakoraga nk’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Inama ishinzwe Ingamba na Politiki mu Biro bya Perezida wa Repubulika, umwanya yari amazemo imyaka itandatu.

Advertisement
Imvaho Nshya

Imvaho Nshya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Rwamagana:  Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

Rwamagana: Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

August 10, 2022
USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

August 10, 2022
Ikawa, icyayi, imboga, imbuto n’indabo byinjije amadolari 3,866,583

Ikawa, icyayi, imboga, imbuto n’indabo byinjije amadolari 3,866,583

August 10, 2022
APR FC  izahura na US Monastir, AS Kigali ihure na  ASA Telecom mu mikino y’Afurika

APR FC  izahura na US Monastir, AS Kigali ihure na  ASA Telecom mu mikino y’Afurika

August 10, 2022
Amarushanwa n’ibikorwa bya Siporo u Rwanda rwakiriye byinjije miliyari 30 Frw

Amarushanwa n’ibikorwa bya Siporo u Rwanda rwakiriye byinjije miliyari 30 Frw

August 10, 2022
Alarm Ministries igiye gukora igitaramo kibohora imitima

Alarm Ministries igiye gukora igitaramo kibohora imitima

August 9, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Rwamagana:  Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

Rwamagana: Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

August 10, 2022
USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

August 10, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.