10 August 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Hateganyijwe imvura ku ya 1 n’iya 2 Kanama

01 August 2022 - 12:47
Hateganyijwe imvura ku ya 1 n’iya 2 Kanama
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda), kiratangaza ko imvura iteganyijwe mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Kanama 2022, kuva taliki ya 1 kugeza taliki ya 10, mu Rwanda hateganyijwe imvura ku italiki ya mbere n’iya kabiri.

Mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Kanama 2022, mu Rwanda hateganyijwe ibihe bisanzwe by’Impeshyi, imvura ikaba iteganyijwe gusa mu minsi ibiri ya mbere y’iki gice.

Iminsi izagwamo imvura iteganyijwe kuba iminsi ibiri (2) ari yo taliki ya 1 n’iya 2 Kanama 2022 nyuma yaho hagakomeza ibihe bisanzwe by’izuba.

Imvura iri hagati ya milimetero 0 na 30 ikaba ari yo iteganyijwe mu gihugu. Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 30 iteganyijwe mu bice byinshi by’Uturere twa Nyamasheke, Rutsiro, Rubavu na Nyabihu n’ibice bimwe na bimwe by’Uturere twa Rusizi, Nyamagabe, Nyaruguru, Karongi, Musanze na Burera. Imvura nke iri hagati ya milimetero 10 na 20 iteganyijwe mu bice by’Intara y’Amajyaruguru, Amajyepfo, Umujyi wa Kigali, mu burengerazuba bw’Akarere ka Nyagatare no mu Ntara y’Amajyepfo uretse igice cy’Amayaga kimwe nahasigaye hose mu ntara y’Iburasirazuba hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 10.

Imvura iteganyijwe izaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihugu muri iki gice (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 0 na 30).

Ubushyuhe bwo hejuru (bwinshi) buteganyijwe

Ubushyuhe bwinshi buteganyijwe mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Kanama 2022, buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 30 mu Rwanda.

Ubushyuhe bwinshi buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 27 na 30 buteganyijwe mu bice bimwe by’Umujyi wa Kigali, Amayaga no mu Turere twa Nyagatare, Ngoma, Bugesera na Rusizi, naho ubushyuhe buri hagati ya dogere Selisiyusi 24 na 27 buteganyijwe ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu burengerazuba bw’uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro na Rubavu no mu bice byinshi bisigaye by’Intara y’Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali no mu Ntara y’Amajyepfo uretse íbice byo mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati dogere Selisiyusi 21 na 24.

Mu bice by’Uturere twa Nyabihu, Musanze, Burera no mu burasirazuba bw’Akarere ka Rubavu ni ho hateganyijwe ubushyuhe buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 21. Ubushyuhe bwinshi buteganyijwe buri ku kigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe bwinshi busanzwe mu kwezi kwa Kanama igice cya mbere mu Rwanda.

Ubushyuhe bwo hasi (buke) buteganyijwe

Ubushyuhe buke buteganyijwe ku masaha ya ninjoro mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Kanama 2022 buri hagati ya dogere Selisiyusi 8 na 16 mu Rwanda.

Ahazakonja cyane hateganyijwe ubushyuhe buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 8 na 10 buteganyijwe mu bice by’Uturere twa Rusizi, Nyamagabe, Nyaruguru, Ngororero, Nyabihu, Rubavu, Musanze, Burera na Gicumbi.

Ibice bisigaye by’Intara y’Iburengerazuba, Amajyepfo, Amajyaruguru hateganyijwe ubushyuhe buke buri hagati dogere Selisiyusi 10 na 12.

Ubushyuhe buri hagati ya dogere Selisiyusi 14 na 16 ni bwo bwinshi buteganyijwe ku masaha ya ninjoro, bukaba buteganyijwe mu burasirazuba bw’Uturere twa Nyagatare, Kayonza, Gatsibo ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

Ubushyuhe buke buteganyijwe buri ku kigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe buke busanzwe mu kwezi kwa Kanama igice cya mbere mu Rwanda.

Umuyaga uteganyijwe

Umuyaga mwinshi uteganyijwe mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Kanama 2022 uzaba ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 8 ku isegonda.

Umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda uteganyijwe mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali, mu Ntara y’Amajyepfo, mu Turere twa Rulindo, Gakenke na Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru no mu burengerazuba bw’Uturere twa Karongi, Ngororero na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ahandi hasigaye hose mu gihugu hateganyijwe umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda.

Advertisement
Imvaho Nshya

Imvaho Nshya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Rwamagana:  Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

Rwamagana: Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

August 10, 2022
USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

August 10, 2022
Ikawa, icyayi, imboga, imbuto n’indabo byinjije amadolari 3,866,583

Ikawa, icyayi, imboga, imbuto n’indabo byinjije amadolari 3,866,583

August 10, 2022
APR FC  izahura na US Monastir, AS Kigali ihure na  ASA Telecom mu mikino y’Afurika

APR FC  izahura na US Monastir, AS Kigali ihure na  ASA Telecom mu mikino y’Afurika

August 10, 2022
Amarushanwa n’ibikorwa bya Siporo u Rwanda rwakiriye byinjije miliyari 30 Frw

Amarushanwa n’ibikorwa bya Siporo u Rwanda rwakiriye byinjije miliyari 30 Frw

August 10, 2022
Alarm Ministries igiye gukora igitaramo kibohora imitima

Alarm Ministries igiye gukora igitaramo kibohora imitima

August 9, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Rwamagana:  Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

Rwamagana: Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

August 10, 2022
USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

August 10, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.