Icyizere ni cyoze ku kurushaho kunoza umubano w’u Rwanda na Zimbabwe, nyuma y’ibirori bibereye ijisho byabaye ubwo hatahwaga Ambasade y’u Rwanda yatangiye gukorera mu Mujyi wa Harare mu mwaka wa 2019.
Uwo muhango wabaye ku Cyumweru taliki ya 31 Nyakanga, witabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe James Musoni, n’abandi banyacyubahiro bo muri Guverinoma y’icyo gihugu.
Muri uwo muhango, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zimbabwe Amb. Frederick M. M. Shava, yagaragaje ko gahunda y’ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ikwiye kongererwa ikibatsi.
Yavuze ko nubwo ibihugu byombi byishimira umubano bimaze kubaka, hakiri imbogamizi y’uko ingano y’ubucuruzi n’ishoramari bikorana ikiri hasi.
Amb. Shava yagize ati: “Munyemerere nshimangire ko ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu byombi bukiri hasi. Gahunda yo kongera ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Zimbabwe twatangiye gushyira mu ngiro ikwiye kongererwa imbaraga ikatugeza ku rundi rwego mu bukungu.”
Yakomeje agira ati: “Nizeye ko ibi nibihuzwa n’andi mahirwe atangwa n’Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA) umubano wacu ushingiye ku bukungu n’ubucuruzi uzarushaho kunozwa.”

Minisitiri Amb. Shava yanakomoje kuri Komisiyo Ihoraho ishinzwe kunoza ubutwererane ihuriweho n’ibihugu byombi (JPCC), yashyiriweho guhuza ibikorwa birushaho kunoza umubano w’u Rwanda na Zimbabwe.
Ati: “Ni muri urwo rwego nishimira kuvuga ko u Rwanda rwakiriye neza inama ya mbere y’iyo Komisiyo muri Werurwe 2021 ubwo hasinywaga amasezerano y’ubufatanye atandatu yahise ageza umubano w’ibihugu byombi ku rundi rwego.
Ndagira ngo mbahamirize ko Leta ya Zimbabwe izakora ibishoboka byose igaharanira ko Komisiyo yongera kugira inama itanga umusaruro mu 2023.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Biruta Vincent, yavuze ko u Rwanda na Zimbabwe bisangiye amateka mu kurwanya akarengane n’ubusumbane.
Yagize ati: “Nta gitunguranye rero kuba dusangiye ukwiyemeza guhaguruka, tutirwanaho gusa ahubwo tukareba no kuri bashiki na basaza bacu b’Abanyafurika muri uru rugendo duharanira kugera ku burumbuke no kwihesha agaciro abaturage bacu bakwiriye.”
Yakomeje agira ati: “Mu by’ukuri twavuye kure ariko akazi kacu ntikararangira. Gukorera hamwe nk’Abanyafurika bidusaba kudatezuka mu kwimakaza no kubaka politiki nziza zishingiye ku kunga ubumwe no guharanira amahoro n’umutekano. Ibisubizo by’ibibazo byacu byose biri hano muri Afurika.”
Minisitiri Dr Biruta, yakomoje ku cyizere giheranije cy’uko umubano w’u Rwanda na Zimbabwe uzarushaho gutumbagira mu buyobozi bufite icyerekezo bw’Abakuru b’Ibihugu byombi.
Ati: “Ndagira ngo nshimangire ukwiyemeza kwa Guverinoma y’u Rwanda mu guharanira ko umubano wa gicuti dufitanye ushyira imbere icyerekezo n’inyungu dusangiye.”
Nyuma y’amasezerano y’ubufatanye atatu yasinywe ku wa Gatanu taliki ya 29 Nyakanga, kuri ubu u Rwanda na Zimbabwe bimaze gusinyana amasezerano 22 akora mu nzego zitandukanye.


