Urujeni Martine, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza, yasabye abaturage b’Akarere ka Kicukiro gufata neza amashyamba mu rwego rwo kwirinda isuri.
Yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, ubwo hakorwaga umuganda wo kurwanya isuri mu Murenge wa Masaka mu Kagari ka Cyimo. Ni umuganda witabiriwe n’abaturage, Ingabo z’Igihugu, Polisi, DASSO n’abakora irondo ry’umwuga.
Urujeni yasabye abaturage gufata neza ishyamba basibuyemo imirwanyasuri kugira ngo birinde isuri. Ati: “Iki ni igihe cyo gutangira kurwanya isuri kikazarangirana n’ukwezi kwa Kanama. Ni byiza ko imvura izagwa twaramaze kwitegura”.
Akomeza avuga ko buri rugo rwagombye kuba rufite ibiti bibiri by’imbuto kuko ngo nabyo bifasha mu guhangana n’isuri.
Ati: “Ibiti ni nk’ibihaha byacu, icyo mbasaba ni ukwita ku biti bitanga imbuto ziribwa”.
Bizimana Cyriaque utuye mu Kagari ka Cyima yahamirije Imvaho Nshya ko yishimiye gukora umuganda. Avuga ko utuma bahuriza hamwe imbaraga kandi bakagezwaho n’impanuro z’abayobozi.
Yagize ati: “Umuganda ni igikorwa cyiza kuko uduhuriza hamwe tugakora igikorwa kinini cyagombye gutwara amafaranga menshi.
[…] Ikindi kiyongeraho ni uko nyuma y’umuganda duhabwa impanuro ndetse tukaganirizwa no kuri gahunda za Leta ziba zigezweho, nkanjye ubwanjye ni ho nzimenyera nubwo ntakwirirwa numva amakuru”.



