Ku bufatanye bw’ishyirahamwe y’umukino wa Tennis mu Rwanda “RTF” n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’uyu mukino ku Isi “ITF” hateguwe imyitozo y’iminsi 5 ku mukino wa Tennis mu cyiciro cy’abantu bafite ubumuga bakina bicaye mu tugare “Rwanda Wheelchair Tennis Clinic 2022”.
Iyi myitozo yabereye muri IPRC Kigali kuva taliki 25 kugeza 29 Nyakanga 2022 aho yitabiriwe n’abakinnyi 12 mu bakobwa n’abahungu bafite ubumuga.
Iyi gahunda ikaba yari igamije kuzamura umukino wa Tennis mu bantu bafite ubumuga “Wheelchair Tennis” ndetse no kubashishikariza kuwukina kuko bizatuma ubuzima bwabo buhinduka.

Abitabiriye iyi myitozo bigishijwe n’abatoza batandukanye bafite ubunararibonye mu mukino wa Tennis barimo Dr Ndejuru Aimable akaba ari na Visi Perezida wa RTF.
Umwe mu batojwe, Dusengimana Jean Luc atangaza ko yishimiye kwiga byinshi ku mukino wa Tennis muri rusange by’umwihariko umukino ukinwa n’abantu bafite ubumuga “Wheelchair Tennis”
Iyi gahunda yakurikiranwe n’Umunyamabanga mukuru muri RTF, Habimana Valens ushimangira ko RTF yihaye intego yo kuzamura umukino wa Wheelchair Tennis mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo kudaheza abafite ubumuga muri siporo.
Dusabimana Viator, Umuhuzabikorwa by’umukino wa Wheelchair Tennis mu Rwanda atangaza ko bishimiye iki gikorwa kuko abantu bafite ubumuga nabo bakwiye kwisanga mu bandi cyane cyane siporo kuko barashoboye.
Biteganyijwe ko aba bigishijwe uyu mukino ndetse n’abandi basanzwe bakina Wheelchair Tennis bazakomeza imyitozo kandi bakaba bazagira amahirwe yo guserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga mu minsi iri imbere.



