Abasirikare Bakuru bo ku rwego rwa Ofisiye 24 babarizwa mu mutwe udasanzwe w’Ingabo z’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) zihora ziteguye gutabara aho rukomeye, basoje amasomo y’ibyumweru bitatu mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro( Rwanda Peace Academy) giherereye mu Karere ka Musanze.
Ni amasomo azabafasha mu gihe bari mu butumwa bwo kugarura amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye cyangwa ubw’Afurika Yunze Ubumwe (AU).
RBA

