Abanyarwanda icyenda batawe muri yombi muri Uganda mu mwaka wa 2017, bakekwaho kurema umutwe w’iterabwoba aho bari bitabiriye imyitozo ya gisirikare muri Tanzania, basabye Urugereko rw’Urukiko Rukuru rukurikirana ibyaha mpuzamahanga (ICD) ruherereye i Kololo guhanagurwaho ibyaha bakarekurwa.
Daily Monitor ivuga ko abo Banyarwanda bitabye urukiko kuri uyu wa Gatatu taliki ya 27 Nyakanga, bavuga ko nta bimenyetso bigaragazwa ku byaha by’iterabwoba bashinjwa, birimo gushinga umutwe w’iterabwoba no gukoresha inyandiko mpimbano.
Abamaze imyaka itanu bakurikiranwa mu butabera ni Emmanuel Mugisha, Pasiteri Geoffrey Musonyi uzwi nka Papa Sheema Elisha, Daniel Kamara, Moses Bijura Moses, Mukisa Timothy, Tuyisenge Zanviye uzwi nka Mambo Ali, Byakatonda Olive uzwi nka Ojambo Kenneth, Maniriho Bosco uzwi nka Boyi uzwi nka Kigwe Robert na Ndayisenga Innocent uzwi nka Gashube.
Babinyujije mu babunganira mu by’amategeko, bose bavuga ko uburenganzira bwo kwisanzura bahabwa n’itegeko burimo kwangizwa ari na yo mpamvu bifuza ko urubanza ruhagarikwa ndetse n’ibyaha bakurikiranyweho bigahagarikwa.
Bivugwa ko mu myaka 5 ishize habayeho ukubazwa kw’abo bantu ariko ngo ntibaratangira kuburanishwa mu mizi, ndetse ngo nta n’icyizere cyo kuba byakorwa vuba.
Emmanuel Mugisha, umwe mu baburanyi yasabye urukiko agira ati: “Nabwiwe n’abavoka banyunganira ko ibihamya ari itegeko muri uru rukiko, kuba uregwa cyangwa urega adatanga ibimenyetso cyangwa ibihamya bifatika ni ukutubuza uburenganzira bwo kuburanishwa mu buryo bwihuse kandi buboneye.”
Avuga ko ubushinjacyaha bumaze imyaka itanu bubwira urukiko ko nta dosiye bufite ibakurikiranaho iterabwoba ari na yo mpamvu batumva impamvu batarekurwa kandi nta n’ikimenyetso ko hari idosiye izakorwa.
Inyandiko z’urukiko zigaragaza ko Mugisha yafunzwe ku ya 11 Ukuboza 2017 mu gihe yari arimo kwerekeza muri Tanzania agiye mu materaniro ya gikirisitu, ariko kuva ubwo aracyari muri gereza.
Gusa Ubushinjacyaha buhagarariwe na Thomas Jatiko bwavuze ko budashobora kugira icyo buvuga ku kuba abo banyarwanda batishimiye uburyo bakomeje guhohoterwa.
Thomas Jatiko yagize ati: “Sinshobora kugira ibyo ntangaza kuri dosiye ya buri wese ariko ushobora kumbaza bitarenze ku wa Gatanu. Dukeneye ukundi kwezi ko gusuzuma ibimenyetso byose twifuza gushingiraho tubashinja…”
Urukiko ruvuga ko Leta ya Uganda yamaze kubona dosiye n’ibihamya byose bishinja abakurikiranyweho mu buryo bw’ubutabera.
Umucamanza Elizabeth Kabanda yasubitse urubanza arwimurira ku ya 24 Kanama 2022, bikaba biteganyijwe ko ari na bwo hazafatwa umwanzuro ku busabe bw’aba Banyarwanda bamaze imyaka itanu muri gereza.
Ubushinjacyaha buvuga ko itsinda rikekwaho iterabwoba ryari rigizwe n’abantu 36 abandi bakaba barimo gushakishwa. Bafashwe taliki ya 11 Ukuboza 2017 basohotse muri Uganda aho bikekwa ko bari bagiye mu myitozo ya gisirikare muri Tanzania.
Bivugwa ko impamvu nyamukuru y’ayo mahugurwa ya gisirikare yari iyo gushinga umutwe w’iterabwoba ku mpamvu za politiki n’iz’iyobokamana, ubukungu ndetse n’imibereho rititaye ku nyungu z’umuryango mugari.
Binakekwa kandi ko Geoffrey Musonyi, Daniel Kamara, Moses Bijura n’abandi bagishakishwa bahimbye inyandiko za seritifika zibarirwa muri 39 bagerageza gukora ubujura.
Comments 1