Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bigira inyungu nyinshi zirenze izo kwimakaza no guteza imbere ubukerarugendo, kuko bigira uruhare rukomeye mu rugendo rwo kubaka ubukungu burambye butangiza ibidukikije.
Byagarutsweho na Niminisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, ku wa Mbere taliki 18 Nyakanga ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga yiga ku kubungabunga ibyanya bikomye muri Afrika (African Protected Areas Congress).
Ni inama ihuje abasaga 2000 barimo kwigira hamwe uko Abanyafuruka barushaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima hitabwa cyane cyane ku byanya bikomye, u Rwanda rukaba rubaye Igihugu cya mbere cy’Afurika cyakiriye iyi nama.
Dr. Ngirente yatangaje ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima rutanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’ubukungu burambye kandi bujyanye n’icyerekezo cy’Isi izira ibyuka bihumanye.
Yavuze ko ari muri urwo rwego u Rwanda rwamaze kwesa umuhigo wo gutera amashyamba n’ibiti ku buso bungana na 30% by’ubuso bwose bw’igihugu hakaba hakomeje gahunda yo kwagura ibice bikomye mu kurushaho kubaka ubukungu butangiza ibidukikije.
Yatanze urugero rwa Pariki ya Nyandungu yatashye afatanyije na Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, kuri uyu wa Mbere.
Yagize ati: “Twatashye Pariki y’ubukerarugendo butangiza urusobe rw’ibinyabuzima ya Nyandungu. Ni igishanga cyari cyarangiritse ariko twaragitunganyije tugihindura ahantu ho kwigira no kuruhukira. Nubwo ubukerarugendo ari inkingi ikomeye y’ubukungu bw’u Rwanda, icyo si cyo cya mbere gituma dushyira imbaraga mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Ahubwo ikidutera umurava ni uko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima tuzi neza ko ari ingenzi mu iterambere rirambye ritangiza ibidukikije.”
Iyi pariki iherereye ku buso bungana na hegitari 121 yavuguruwe mu gihe cy’imyaka itandatu aho abasaga 4000 babonye akazi muri urwo rugendo rwasize hatewe ibiti bisaga 17,000. Kuri ubu Uhasanga amoko asaga 62 y’ibihingwa, byiganjemo ibyifashishwa mu buvuzi, n’amoko y’inyoni asaga 100.
Dr. Ngirente yakomeje ashimangira ko n’ibindi bihugu by’Afurika bikwiye gufata ingamba zihamye zo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima cyane ko ari na wo mugabane ufite ubuso bunini bw’amashyamba n’ibyanya bikomye bikwiye kubungabungirwa ibinyejana by’ahazaza.
Ati: “Afurika ikungahaye ku rusobe w’ibinyabuzima ndetse birashoboka ko yaba ari na yo ya mbere ku Isi. Dufite imigezi myiza cyane, amashyamba, imisozi n’ibibaya utasanga ahandi uretse kuri uyu mugabane. Nta mbaraga dukwiye gutakaza mu gihe cyo kurinda no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.”










