Rusizi: Kaburimbo y’umuhanda Bugarama-CIMERWA yatumye bahumeka iterambere
Abaturage b’Umurenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi bavuga ko imyaka 10 bamaranye umuhanda wa kaburimbo Bugarama-CIMERWA imibereho n’imitekerereze yabo yahindutse bigaragara, aho bashoboye kwiteza imbere babikesheje uwo muhanda.
Bavuga ko mbere y’uko uwo muhanda wubakwa, imitekerereze yabo mu by’iterambere yari hasi cyane. Isantere y’ubucuruzi ya Muganza yari igizwe n’inzu nto zibarirwa ku ntoki, umwanda ari wose, nta munyemari uhatekereza.
Kubera umuhanda mubi nta bwikorezi bw’ibinyabiziga bwahabaga,kwari ukwikorera ku mutwe ibyo bejeje n’ibindi. Nta modoka itwara abagenzi yawunyuragamo, nta gare,moto zari nke cyane na bwo abamotari birirwa barira ko zangirika.
Byose byatumaga ntawe utekereza ikindi kitari ubuhinzi bw’umuceri butari gukwira bose, kuko nta kindi abaturage bari gukora cyabateza imbere,nta n’uwari gushyira akantu ku muhanda ngo kagurwe, nta n’isoko ry’imboga n’imbuto rizima bagiraga. Kwari ukuzirambika hasi mu ivumbi n’icyondo kuko n’abaziguraga bari ntabo.
Niringiyimana Laurence,utuye mu Mudugudu wa Sanganiro,Akagali ka Gakoni, avuga ko aho kaburimbo ihagereye bagize imiterereze igana mu iterambere.
Ati: “Iyi santere y’ubucuruzi isukuye itya, irimo inyubako nyinshi z’ubucuruzi mbere zabarirwaga ku ntoki, ari umwanda gusa gusa. Ubu irakomeye cyane irabarwa nk’umujyi wunganira uw’Akarere ka Rusizi.”
Arakomeza ati: “Murabona ko n’inzu zo guturamo zihanitse, aho umuntu yubaka inzu ihera kuri miliyoni 20 kuzamura, mu gihe mbere wabonaga higanje utuzu tw’utururi, hari imyumvire ko uwubatse inzu nziza bamuroga. Iyo mitekerereze yarahindutse cyane.”
Iyakaremye Odette w’imyaka 48 y’amavuko, umaze imyaka 12 acururiza imboga mu isoko ry’aha ku Muganza avuga ko indi mitekerereze yahindutse cyane ari ijyanye n’isuku.
Ati: “Nta wari gutekereza gucuruza ibisukuye kuko bitari gushoboka kubera ivumbi n’icyondo twahoragamo, n’abazaga mu isoko ubwabo babaga basa nabi cyane.
Ubu buri wese azi ko agomba kurema isoko asukuye, agahabwa ibisukuye, byujuje ubuziranenge. Turabikesha Perezida wacu Paul Kagame wawuduhaye.”
Gisubizo Confiance w’imyaka 27,ukora akazi k’ubunyonzi, avuga ko mbere yawo urubyiruko rwasaga n’urwihebye kuko nta faranga rwakozagaho intoki.
Ati: “Tukiwubona naguze igare ndakora ndikuramo irindi vuba cyane. Buri rimwe riri mu gaciro k’amafaranga 100.000. Rimwe ndarikoresha nkabona hagati y’amafaranga 3000 na 4000 buri munsi, irindi ndarikodesha bakampa amafaranga 1000 buri munsi.”
Yongeraho ati: “Maze kubona ifaranga riza nashatse umugore ubu tubyaranye abana 2 tubayeho neza bitewe n’uko imikorere ihari. Mfite inzu yanjye impesheje agaciro, mfite ubworozi bw’inkoko n’ingurube bufatika, n’ibindi byinshi ngenda nigezaho.
Nkomeje kwagura imitekerereze byose mbikesha kaburimbo, intore izirusha intambwe yaduhaye.”
Habimana Emile ucuruza amangazini muri santere y’ubucuruzi ya Muganza, yabwiye Imvaho ati: “Impinduka uyu muhanda wazanye,haba mu kongera imirimo cyane cyane mu rubyiruko. Ubucuruzi bwo hafi yawo butabagaho, ubwikorezi bwari ikibazo ubu ibinyabiziga bikaba ari urujya n’uruza, isuku yageze ku rwego rugaragarira buri wese n’ibindi, dushimira cyane umukuru w’igihugu.”
Avuga ko bagitegereje ko ushyirwaho amatara yo ku muhanda ngo bongere amasaha y’akazi, iterambere rirusheho kwiyongera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Niringiyimana Patrick yavuze ko ikorwa ry’uwo muhanda ryahinduye byinshi.
Ati” Bafite ishingiro gushimira byimazeyo Umukuru w’Igihugu kuko urebye ubwigunge barimo mbere yo kuwubona, n’abashoferi bajyaga gutwara sima kuri CIMERWA batera ivumbi n’icyondo abaturage, uyu munsi isuku ikaba ari yose, inyubako z’ubucuruzi zaravuguruwe, n’ibindi byose byahindutse aho uyu muhanda uhagereye.”
Abasaba kuwufata neza, bagakomeza kuwubyaza umusaruro mwinshi, imitekerereze ikarushaho kwaguka n’ababakomokaho ukazakomeza kubabera isoko y’iterambere rirambye.
Ni umuhanda abaturage basabye ku wa 17 Mutarama 2013, Perezida Kagame abemerera kuwushyiramo kaburimbo,ubwo yari mu ruzinduko yari yagiriye mu Karere ka Rusizi, hanyuma mu mpera za 2015, wari nyabagendwa watangiye kubyazwa umusaruro nk’uko abaturage b’Umurenge wa Muganza babitangarije Imvaho Nshya.


