Bazaba Intwari nka Gen Maj. Rwigema: Inzozi z’abana bigira mu Igororero rya Nyagatare

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ugushyingo 13, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Abana bagororerwa mu Igororero ry’Abana rya Nyagatare batangaje ko bafite inzozi zo kuzaba intwari z’Igihugu, bashingiye ku rugero rw’Intwari y’u Rwanda mu cyiciro cy’Imanzi, Gen. Maj. Fred Gisa Rwigema.

Inzozi zo kuba intwari no kwitangira Igihugu zishingiye ku burere n’ubumenyi bagenda bungukira mu Igororero rya Nyagatare, aho ubuzima bakekaga ko buzababera igihano bwabahindukiye amahirwe yo kwimenya no kwiga ibitegura ahazaza habo.

Mu mashuri yabo ari mu igororero, abo bana baba batuje bagaragaza inyota yo kunguka ubumenyi aho bigishwa n’abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), n’abandi bagororwa bakuru bafunzwe barize uburezi.

Abo bana bahabwa amasomo atandukanye harimo ay’amashuri abanza, ayisumbuye, ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro irimo ububaji, gusudira, kudoda no gutunganya ubwiza (fashion).

Ubuhamya ninzozi zabo babigaragaje ku wa Gatatu tariki ya 12 Ugushyingo 2025, ubwo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ifatanyije na RCS berekaga itangazamakuru uburyo abo bana biga kandi bagororwa.

Umwe mu bana umaze umwaka ahagororerwa, akaba yiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, yavuze ko mbere yari afite imyitwarire idahwitse, ariko ubu yabonye ubumenyi n’ikinyabupfura bimufasha kugira intego mu buzima.

Yagize ati: “Ibyo niga hano bizamfasha cyane kuko banyigisha byinshi, haba ubumenyi rusange, ikinyabupfura ndetse no kwigishwa uburyo bwo kwiyubaka. Naje hano ndi mu bibi, ntumvira ababyeyi, numvaga nta hazaza mfite, ariko ubu bampaye icyizere cy’ubizima. Nifuza kuzaba umusirikare w’Igihugu nkurikira urugero rwa Gen. Maj. Fred Gisa Rwigema.”

Undi mukobwa wageze muri iryo gororero afite imyaka 15 akaba ubu afite 18, yavuze ko kuhagororerwa byamuhinduriye ubuzima. Ubu yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

Yagize ati: “Navuye mu ishuri, ni byo byatumye mfungwa. Ariko RCS yadushakiye abarimu n’ibikoresho, tugira gahunda nziza yo kwiga, gufungura no kuruhuka. Ibyo byatumye nongera kugira icyizere n’ikinyabupfura. Nubwo nigeze gufungwa, inzozi zanjye zo kuba umusirikare ntizigeze zirangira.”

Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) yavuze ko impamvu nyinshi zituma abana bisanga mu byaha zishingiye ku gutereranwa n’ababyeyi.

Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) CSP Sengabo Hillary, yagaragaje ko abana bafunzwe bitabwa kugira bazigirira akamaro

Yagize ati: “Hari ababyeyi batita ku bana, bigatuma bajya mu mihanda, batarya neza cyangwa batitabwaho uko bikwiye. Hano rero umwana yitabwaho, agategwa amatwi kandi agahabwa ubumenyi n’indangagaciro zituma asubira mu buzima bushya.”

RCS ivuga ko kuva iri shuri ryatangira, abana bahigira batsinda neza ibizamini bya Leta kubera ireme ry’amasomo n’imyitwarire myiza batozwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yashimangiye ko ababyeyi bakwiye kugira uruhare mu kurera abana babo ndetse no mu gihe bafunzwe bakihatira kubasura kuko ari abana nk’abandi.

Yagize ati: “Aba bana Leta ibagenera ibyo bakeneye ngo bige, ariko n’ababyeyi bakwiye kubaba hafi. Kuba bafunzwe ntibikuraho ko ari abana, kuko impamvu bari hano ni ukugororwa. Iyo usohotse hano udafite icyerekezo, Isi iragusiga.”

Yasabye ababyeyi gukomeza gusura no kuganiriza abana babo kugira ngo bumve ko bakiri mu rugo kandi bakibakunze.

Kuri ubu, Igororero ry’Abana rya Nyagatare rifungiwemo abagera kuri 395 barimo abakobwa 16. abahafungiwe bafite imyaka hagati ya 14 na 18 bakurikiranyweho ibyaha byiganjemo gukubita no gukomeretsa, kwihekura, ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge.

Abagororwa bose bariga aho bahabwa amasomo asanzwe, 38 muri bo biga amasomo y’ubumenyi ngiro.

Iri gororero ryatangiye mu mwaka wa 2012, rikaba rifasha abana kongera kubaka ejo habo heza binyuze mu burezi, imyuga n’amasomo y’indangagaciro z’ubunyarwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC),Irere Claudette yasabye ababyeyi kwita ku bana nubwo baba bafunzwe
Abanyamakuru bahawe umwanya wo gusura Igororero rya Nyagatare
Mu bigira mu Igororero rya Nyagatare harimo abatozwa imyuga irimo n’ubudozi
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ugushyingo 13, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE