EU igihe guha u Rwanda miliyari zisaga 14 Frw yo gufasha impunzi
Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi (EU) watangaje ko ugiye guha u Rwanda miliyari zisaga 14 z’amafaranga y’u Rwanda, yo gufasha kwita ku mpunzi, ngo biteze imbere, habeho impinduka mu mibereho yabo.
Byagarutsweho na Ambasaderi Belen Calvo Uyarra, ubwo yakirwaga na Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira, baganira ku kongerera imbaraga ubufatanye busanzwe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na EU mu kurinda no kwita ku mpunzi, gukumira ibiza n’ibindi.
Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra wari kumwe n’itsinda ry’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, yamenyesheje Minisitiri Maj. Gen. (Rtd) Murasira, ko EU igiye guha u Rwanda, inkunga ya miliyoni 10 z’Amayero, ni ukuvuga arenga miliyari 14 z’amafaranga y’u Rwanda azifashishwa mu gufasha impunzi.
U Rwanda rwiyemeje gukomeza gufasha no kwita ku mpunzi mu buryo bwose bushoboka aho zifashwa muri gahunda z’iterambere, zikinjizwa muri gahunda z’Igihugu nk’uburezi, ubuzima, imirimo n’ibindi bizifasha mu mibereho.
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yamenyesheje Minisitiri ko iyo nkunga ari iyo gufasha impunzi kwigira.
Ati: “Inkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ingana na miliyoni 10 z’amayero yo gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’Ingamba zo kuzamura impunzi mu Rwanda, zigamije gufasha impunzi kuva mu bufasha zikajya mu kwiyubaka, zikigira no mu gihe inkunga y’ubufasha yagabanutse.”
Minisitiri Maj. Gen. (Rtd) Murasira yashimiye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku bw’inkunga ukomeje gutera impunzi mu Rwanda n’uruhare rwawo mu gukomeza gahunda z’igihugu zo guhangana n’ibiza.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA)itangaza ko u Rwanda ruzakomeza gufasha impunzi zose zishaka gutahuka, runasaba ko hashyirwa imbaraga mu bufatanye mpuzamahanga kugira ngo hatagira impunzi zisigara inyuma mu bikorwa by’iterambere.
Minisitiri wa MINEMA, Maj Gen (Rtd) Murasira ubwo yitabiraga Inama ya 76 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR yabereye i Geneve mu Busuwisi 6-10 Ukwakira 2025) yigiraga hamwe uko hashyirwa imbaraga mu bikorwa byo kurinda impunzi no kuzigezaho ubufasha zikeneye, yavuze ko binashimangirwa na gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere ry’imyaka itanu (NST2).
Iyi gahunda igaragaza uburyo bwo kwinjiza impunzi mu mibereho n’iterambere by’igihugu, kububakira ubumenyi, amahirwe yo kubona akazi, kubafasha kubona serivisi z’imari, ubuzima n’uburezi.
Iyo gahunda inajyanye n’amasezerano Mpuzamahanga yita ku Mpunzi (Global Compact on Refugees), kandi ishimangira impinduka mu kwita ku mibereho myiza y’impunzi mu Rwanda.
Umwaka ushize ni bwo Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri MINEMA yatangaje ku mugaragaro ko muri uyu mwaka impunzi ziri ku butaka bw’u Rwanda zizajya zivuriza ku bwisungane mu kwivuza Mituweli, nk’uko n’abandi Banyarwanda babwivurizaho.
Ubushakashatsi bwa ‘FinScope 2024 Refugee Financial Inclusion Thematic’ bwamuritswe muri Kamena 2025, igice cyibanda ku mpunzi, bwagaragaje ko izibarizwa mu Rwanda zigerwaho na serivisi z’imari ku kigero cya 99%.
Imibare igaragaza ko 37% by’impunzi bafite konti muri banki, 62% bakoresha ubundi buryo bwemewe ariko butari banki, mu gihe 42% by’impunzi zikoresha banki ari abagore naho abagabo ari 30%.
Impunzi zirenga 55% zizigamira mu buryo butandukanye, aho 32% zikoresha ibigo bitari banki mu kwizigamira, 31% zizigamira mu buryo butemewe.
Impunzi zigera kuri 85%, (zingana na 54.000) zigaragaza ko zakoresheje serivisi ya Mobile Money ndetse 76% (49.000) zifite konti ya Mobile Money.
Imibare ya MINEMA igaragaza ko 91% by’impunzi banditse mu bitabo by’irangamimerere kandi bafite ikarita ndangampunzi.
Imibare iheruka igaragaza ko u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abanye- Congo n’Abarundi zirenga ibihumbi 140.


