U Rwanda rwakiriye abarwanyi ba FDLR 7 bari mu mashyamba ya RDC

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 11, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image
Abarwanyi ba FDLR batashye ku wa 21 Ukuboza 2019 bavuye i Bukavu

Abarwanyi 7 b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abarenga miliyoni, bageze mu Rwanda nyuma y’imyaka 30 bari mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Valerie Nyirahabineza, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu Buzima busanzwe Abahoze ari Abasirikare (RDRC), yahamirije Imvaho Nshya ko abo barwanyi RDRC yabakiriye.

Ubutumwa yahaye Imvaho Nshya buvuga ko mu Banyarwanda 49 u Rwanda rwakiriye, 7 gusa muri bo ari abarwanyi naho abandi ari abagize imiryango yabo.

Radio Okapi yatangaje ko aba barwanyi batashye ku bushake bwabo bakaba baragejejwe mu Rwanda ku wa 10 Ugushyingo 2025.

Ivuga ko aba barwanyi nyuma y’iminsi itatu bari mu kigo babamo igihe gito, banyuze ku mupaka munini uzwi nka La Corniche uhuza Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Umujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Kuva mu 2001, RDRC imaze gusubiza mu buzima busanzwe abantu 12 602 bahoze mu mitwe y’inyeshyamba ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu bahoze mu mitwe yitwaje intwaro basubijwe mu buzima busanzwe, harimo n’abatahanye n’imiryango yabo.

 

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 11, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE