Umusizi Ruga Triger yateguje Alubumu y’ibisigo yitiriye umukunzi we
Umusizi Rugamba wahisemo gukoresha amazina ya ‘Ruga Trigger’ yateguje Alubumu nshya yise ‘UN Rumuri’ ibyo avuga ko yayitiriye umukunzi we wamuhinduriye uko yabonaga ubuzima bw’urukundo.
Uwo musizi avuga ko iyo Alubumu iri mu mazina yose y’umukunzi we aho ay’ibanze arimo ‘Uwase’ icyakora akaba yarahisemo kuyandika mu mpine mu rwego rw’umutekano w’amazina y’umukunzi we udakunda kugaragara cyane mu itangazamakuru.
Ubwo yaganiraga na Imvaho Nshya, umusizi Ruga, yagaragaje impamvu yamuteye kwitirira umukunzi we umuzingo we wa mbere yitiriye igisigo ‘Rumuri’ yamutuye.
Yagize ati: “Ubusanzwe nandikaga ibisigo by’ubuzima busanzwe nakwandika ku rukundo nkandika ku nkundo zitagenze neza kubera ko ari byo bihe akenshi nabaga ndimo, maze guhura na we mu mpera za 2024.
Yaraje aba we wa nyawe, ntiyampatiriza nanjye kwigira uwo ntari we ahubwo amfasha kuba njyewe, hari ukuntu ibyo abakobwa badusaba bituma tugerageza kwigira abo tutari bo kugira ngo tubagumane, ariko mubonye yamfashishije kuzuza ahari icyuho muri njye.”
Ni Alubumu avuga ko izaba igizwe n’ibisigo 12 harimo 11 bisohoka kuri Alubumu na 1 atazashyira hanze yise ‘Nyumva wumvire’ kuko yacyanditse gishingiye ku buzima bwite bw’umukunzi we kandi atifuje ko kijya hanze.
Kugeza ubu mu bisigo 11 bigomba gusohoka kuri iyo Alubumu hamaze kujya hanze 10, hakaba habura 1 yise Rumuri ateganya gushyira hanze mu Ukuboza 2025.
Umusizi Ruga Trigger avuga ko ashimira cyane Producer R1 Go Crazy watunganyije iyo Alubumu kuva ku gisigo cya mbere kugeza ku cyo barimo gukoraho cya Rumuri kizayipfundikira.
Kugeza ubu Ruga Triger abarizwa muri LEAF Global Art, inzu ifasha abahanzi n’ababyinnyi, ifite inzu itunganya ibihangano (Studio) yitwa One Mic Studio.
