Amb Nduhungirehe yifatanyije na Ambasade ya Algeria kwizihiza isabukuru y’Ubwigenge

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 11, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Ku mugoroba wo ku wa Mbere, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe yifatanyije na Ambasade ya Algeria mu Rwanda kwizihiza isabukuru y’imyaka 71 ishize iki gihugu kibonye ubwigenge, mu ntambara yatangiye mu Ugushyingo 1954, irangira muri Nyakanga 1962.

‎Mu ijambo rye, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza gushimangira ubufatanye buriho hagati y’ibihugu byombi no gukomeza gushakisha inzira nshya z’ubufatanye.

U Rwanda na Algeria bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku bushuti na dipolomasi, imikoranire mu bijyanye n’umutekano ndetse n’uburezi kuko hari abanyeshuri bava mu Rwanda bajya kwiga muri iki gihugu gikoresha Icyarabu, Igifaransa n’Igi-Tamazight.

Kuva mu 1982, u Rwanda na Algérie byasinye amasezerano atandukanye arimo ajyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage; ayo gusangira ubunararibonye mu by’umuco n’imikoranire, mu by’ingendo zo mu kirere, gukuraho Visa.

Ibihugu byombi kandi byasinyanye amasezerano mu itumanaho, imikoranire ya Polisi, inganda zikora imiti, ikoranabuhanga mu itumanaho, ubutabera, amahugurwa ya kinyamwuga, amashuri makuru, ubuhinzi n’iterambere ry’ishoramari.

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 11, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE