Ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda bugeze hejuru ya 95%

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 9, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Raporo nshya yatangajwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yagaragaje ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda cyazamutse kikagera kuri 95,3% kivuye kuri 94,7% cyabarurwagaho mu mwaka wa 2010.

Iyo mibare yagarutsweho mu Ihuriro rya 18 rya Unity Club Intwararumuri ku wa Gatandatu tariki ya 8 Ugushyingo 2025, ikaba ishimangira ko icyo gipimo cyazamutse ku kigero cya 13% kuva mu mwaka wa 2010.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene, yashimangiye ko iyo mibare igaragaza intambwe ikomeje guterwa mu kongera kubaka icyizere cy’Igihugu, kwimakaza ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Raporo nshya yagaragaje imbogamizi zikigaragara ndetse inakomoza ku gisubizo cyatuma u Rwanda rurushaho gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa, harimo gutoza abato indangagaciro z’umuco nyarwanda, kubigisha Ikinyarwanda, amateka y’Igihugu, no kubashishikariza kwitabira amahuriro ahuza Abanyarwanda n’imiryango igaruka ku gusigasira ubunyarwanda.

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko ubwo bushakashatsi bwakozwe ari ingirakamaro cyane mu gukurikirana aho igipimo cy’ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa kigeze, ariko bunagaragaza ibikwiriye gukosoka n’ahakwiye kongerwa imbaraga mu kurushaho kwimakaza imibanire y’Abanyarwanda.

Yagize ati: “Ikigero cy’Ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda kigeze ku rwego rushimishije cyane. Ibipimo byagaragaje impinduka nziza kandi zihoraho, kuko byavuye kuri 82,3% mu 2010 bikabera kuri 92,5% mu 2015, none bigeze uri 95,3% mu 2025.

Ubushakashatsi bwakozwe hashingiwe ku nkingi eshatu ari zo Ubumwe, Ubwiyunge n’Ubudaheranwa.

Dr. Bizimana yakomeje agira ati: “Ubumwe n’ubwiyunge buracyari inkingi ya mwamba kubera ko bufite aho buhurira n’imibanire mu miryango, amateka dusangiye ndetse n’imbaraga Abanyarwanda bashyize mu kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubudaheranwa bwongereweho kubera ko ari wo musingi w’ubumwe n’ubwiyunge.”

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 12 300 mu bice bitandukanye by’Igihugu, bari mu byiciro binyuranye, imirimo itandukanye, iyobokamana, ibyiciro by’imyaka ndetse n’ibitsina bitandukanye.

Dr. Bizimana yavuze ko umwanzuro wo kongera ibipimo washingiye ku ngorane zikomeza kubangamira ubumwe n’ubwiyunge, harimo urugomo rukorerwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikwirakwira ry’ingengabitekerezo ya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko hanze y’u Rwanda, n’imyumvire y’uburozi ikiri mu miryango ishingiye ku iyobokamana, ikendera ry’indangagaciro nyarwanda mu rubyiruko n’ibindi.

Muri rusange, raporo yatanze ishusho y’uburyo Abanyarwanda basobanura ubumwe, ubwiyunge n’isano y’ubunyarwanda basangiye.

Inkingi y’Ubumwe yagize amanota 95,6%, Ubwiyunge igira 95%, Ubutwari no Gukunda Igihugu igira 98,7%, mu gihe Imigenzo nyarwanda, imyemerere na kirazira bitanga umusanzu ku kigero cya 97,9%.

Abanyarwanda bizera ko basangiye igisekuru kimwe bari ku kigero cya 96,8%, abemera ko indangagaciro zigira uruhare mu kwimakaza ubumwe bari ku kigero cya 95,9%, mu gihe abizera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasenye ubumwe bari ku kigero cya 92,6%.

Uruhare rw’amashyaka ya Politiki, Repubulika ya mbere n’iya kabiri mu gutandukanya abaturage byabariwe ku manota 91% mu gihe uruhare rwo kwibuka Jenoside mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge rugeze kuri 99%.

Imibanire y’abaturage igeze kuri 98,5%, kudaheza n’ubwisanzure mu muryango nyarwanda biracyari kuri 95,9%, naho ubufatanye mu kwitabira koperative n’amatsinda yo kwizigama hatitawe ku nkomoko y’abayagize biracyari kuri 94%.

Hagati aho uburenganzira bungana ku Banyarwanda bose bwagize 92%, ndetse no kumva amateka kimwe no guhuza icyerekezo cy’ahazaza bihagaze ku kigero cya 90,6%.

Ubwo bushakashatsi bwakozwe kandi bwagaragaje ko 45,1% by’ababajijwe bizera ko ibikomere byasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitarakira mu bayirokotse, bikaba bishimangira neza ubushakashatsi bwakozwe na Unity Club mu mwaka wa 2023 bwagaragaje ko gukira ibikomere mu rubyiruko rw’abarokotse Jenoside bikiri ku kigero cya 31%.

Gusa ku ruhande rumwe, 23% by’ababajijwe bagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside igihari mu gihe 38% bo bavuze ko hari abantu bakomeje kugendera ku ngengabitekerezo y’ivangura n’ishingiye ku moko.

MINUBUMWE igaragaza impungenge z’imbuga nkoranyambaga zikomeza gukoreshwa nabi mu kugoreka amateka y’u Rwanda no gukwirakwiza amakuru y’ibihuha, kuyobya abantu cyane cyane urubyiruko rutanyuze muri ayo mateka.

Izo mbuga ngo ni izikoreshwa n’ababa hanze y’u Rwanda by’umwihariko, bakomeza guhindura ukuri maze bagasubiza inyuma urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu Gihugu.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 9, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE