APR FC yatsinze Rayon Sports mu mukino wayohoreye (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 8, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 3-0 mu mukino w’Umunsi wa karindwi wa Shampiyona yongera kubona intsinzi nyuma yo kuganya imikino ibiri iheruka.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro, kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 8 Ugushyingo 2025.

APR FC yari yakiriye umukino ni yo yatangiye isatira harimo uburyo bwo ku munota wa 5 ku mupira Dauda yacomekeye Hakim Kiwanuka awinjirana mu rubuga rw’amahina agiye kuwutera urenzwa na Youssou Diagne ujya muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 20, umukino waranzwe n’amakosa menshi mu kibuga abakinnyi bakandagirana cyane.

Ku munota 22, Aziz Bassane yacomekewe umupira muremure ari wenyine, awuhinduye mu izamu ashaka Habimana Yves, ufatwa neza na Ishimwe Pierre.

Ku munota wa 26, Ruboneka Bosco yahaye umupira Dauda, na we acomekera Mugisha Gilbert uteye ishoti, Serumogo Ali aritambika, umupira ujya muri koruneri.

Iyi koruneri yatewe neza na Ruboneka Jean Bosco umupira usanga Ronald Ssekiganda awushyira ku mutwe ujya mu rushundura.

Ku munota wa 37, William Togui yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC ku mupira wari uvuye ku ruhande rw’ibumoso utewe na Hakim Kiwanuka, ukurwamo n’umunyezamu na Pavelh Ndzila, usanga uyu Rutahizamu wo muri Cote d’Ivoire ahita awuboneza mu izamu.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yatangiranye impinduka ebyiri Ishimwe Fiston, Rushema Chris na Tony Kitoga basimbura Habimana Yves, Serumogo Ali na Niyonzima Olivier ‘Seif’.

Muri iki gice, umukino wagabanyije umuvuduko umupira utangira gukinirwa cyane mu kibuga hagati nta kipe n’imwe irema uburyo bw’igitego.

Ku munota 66, Umutoza wa APR FC yakoze impinduka Denis Omedi na Mamadou Sy basimbura Mugisha Gilbert na William Togui.

Ku munota wa 70, APR FC yahushije amahirwe yo gutsinda igitego cya gatatu ku mupira watakajwe na Pavelh Ndzila ufatwa na Mamadou Sy, awuteye ugonga igiti cy’izamu mbere y’uko Kabange awushyira muri koruneri itagize ikivamo.

Mbere y’uko umukino urangira umusifuzi wa kane yongeyeho iminota itanu y’inyongera.

Ku munota wa 90’+3 ‘APR FC yatsinze igitego cya gatatu ku mupira Mamadou Sy yacomekewe umupira acenga Umunyezamu Paveld Ndzila, ahita awushyira mu izamu abanje guhagurutsa abafana.

Umukino warangiye APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 3-0, iba intsinzi ya kabiri yikurikiranya ibonye imbere Rayon Sports mu mikino itandatu iheruka guhuza impande zombi.

Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC ifata umwanya wa gatanu n’amanota 11 mu mikino itanu yakinnye naho Rayon Sports yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 13.

Iyi kipe irushwa amanota atandatu na Police FC ya mbere.

Indi mikino yabaye uyu munsi, Musanze FC yatsinze Gicumbi FC ibitego 3-2, AS Muhanga yatsinzwe na Marines ibitego 2-0, Etincelles yanganyije na Rutsiro FC 0-0, Gorilla FC yatsinzwe n’Amagaju FC igitego 1-0 naho Mukura VS yatsinzwe na Gasogi United ibitego 2-0.

Umunsi wa karindwi uzasozwa ku Cyumweru tariki ya 9 Ugushyingo 2025.

Kiyovu Sports vs Bugesera FC saa  cyenda

Abakinnyi babanje mu kibuga hagati y’impande zombi.

APR FC

Ishimwe Pierre, Byiringiro Jean Gilbert, Niyomugabo Claude (C), Yunusu Nshimiyimana, Niyigena Clément, Ronald Ssekiganda, Jean Bosco Ruboneka, DaDauda Yusif, Hakim Kiwanuka, Mugisha Gilbert na William Togui.

Rayon Sports

Pavelh Ndzila, Serumogo Ali, Musore Prince, Youssou Diagne, Emmanuel Nshimiyimana, Richard Ndayishimiye, Seif Niyonzima, Abedi Bigirimana, Yves Habimana,Tambwe Gloire na Bassane Aziz.

Abakinnyi ba ARR FC bishimira igitego cya mbere
Umusifuzi Kayitare David umaze imyaka 2 mu cyiciro cya mbere ni we wayoboye uyu mukino
Ronald Ssekiganda ni we wafunguye amazamu ku munota wa 26
Mamadou Sy yishimira igitego cya gatatu yatsinze
Dj Crush uri mu bagezweho ni we wasusurutsaga abitabiriye umukino

Amafoto: TUYISENGE Olivier

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 8, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE