Kuri twe intero n’inyikirizo izakomeza kuba Ndi Umunyarwanda- Madamu Jeannette Kagame

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 8, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko Ndi Umunyarwanda izakomeza kuba intero n’inyikirizo mu Rwanda hagamijwe kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2025, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Ihuriro ngarukamwaka rya 18 rya Unity Club Intwararumuri ryaberaga ku Intare Arena Conference.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Ndi Umunyarwanda: Igitekerezo ngenga cy’ukubaho kwacu.’

Ubutumwa bwe, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abanyamuryango ba Unity Club bagaragaje ko irenze kuba ihuriro, ahubwo bose yababereye urumuri ruyobora intambwe zabo mu mitekerereze, imigirire, n’imibereho bahisemo.

Yakomeje agira ati: “Kuri twebwe, intero n’inyikirizo izakomeza kuba Ndi Umunyarwanda. Ishingiro ry’ubumwe bwacu, ni inzozi dusangiye; dusangiye umuco, dusangiye ururimi, dusangiye Igihugu n’Imana y’u Rwanda kandi ikaba imwe.”

Gusenyera umugozi umwe, gutegana amatwi, kungurana ibitekerezo, ibi byose bigize ipfundo ry’ubumwe bw’Abanyarwanda, Jeannette Kagame avuga ko buberera imbuto z’ubudasa n’ubushishozi.

Ati: “Kuba iterambere tugezeho riri ku rwego rushimishije, ndetse tukaba dufite n’umudendezo wo kubaho twunze ubumwe, ntibikwiye kutwibagiza intambara zitugose muri aka gace kacu, ndetse n’ahandi henshi ku Isi.”

Yagaragaje ko hadutse mu buryo buteye impungenge kwimakaza inzangano zishingiye ku mitandukanire mu biranga abantu, bikaba urwitwazo rw’ababifitemo inyungu kugira ngo bababibemo inzangano.

Umwihariko wa Unity Club ni ubutwari bwo guha umwanya ibiganiro bisa nk’aho bigoye kuri benshi. Iyo bahuye bakaganira, n’uko ngo bazi neza ko guceceka bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye.

Agira ati: “Twambuwe ubusesenguzi bw’amateka y’umugabane wacu wa Afurika, natwe turabyemera. Guceceka kwacu, byabereye abatatwifuriza ineza, intwaro bifashisha bagoreka amateka yacu, rimwe na rimwe ugasanga hari bamwe muri twe bayoboka iyo nzira y’ibinyoma.

Ni yo mpamvu dukwiye guhagurukira umuco wo kwandika amateka yacu, kuyabika neza no kuyigisha, kugira ngo tutazisanga ibyo tuganirira muri aya mahuriro, cyangwa se aho dukorera byarasibanganye.”

Kwandika ibisubizo Abanyarwanda bishatsemo yavuze ko byagiye bifasha kwigobotora icuraburindi igihugu cyarimo.

Akomeza avuga ati: “Ntidukomeze gutekereza ko tugifite umwanya, igihe kirageze ko imvugo iba ingiro, tugakora ibyo twiyemeje, hato tutazaba nka wa mugani twumvise ejo ugira uti ‘Umubyeyi gito, araga abana ibyamunaniye’.

Ubukungu twifitemo nk’abanyamuryango duteraniye aha, ni umurage ntagereranywa usobanura amateka yacu, twasigira abana b’u Rwanda.”

Abitabiriye Ihuriro rya Unity Club Intwararumuri bibukijwe ko Ndi Umunyarwanda ari igitekerezo ngenga cy’ukubaho kw’Abanyarwanda ko atari intero yabo gusa ahubwo ko ari yo mahitamo yabo ntasubirwaho.

Ati: “Ntawe dusaba uburenganzira bwo kubaho, kandi tukabaho neza. Ndi Umunyarwanda ni cyo gihango dufitanye, ni wo murage tuzasigira abato.”

Ubuyobozi bw’Umuryango Unity Club Intwararumuri buvuga ko Unity Club ari ishuri kuko amashuri asanzwe bayigiye ahantu hatandukanye, imirimo bakoze nayo iratandukanye, ariko kuko abanyamuryango bahurira hamwe, bose bibagira abanyeshuri b’amateka yabo aho buri wese akomeza kwigira ku wundi.

Umuyobozi Mukuru wa Unity Club, Madamu Jeannette Kagame yagize ati: “Kudakomeza kwiga ni ukudindira, ni ukugwingira. Ntitwirare ngo twibwire ko tuzi byose. Muri iri shuri ryacu ridasanzwe, duhore dufite amatsiko yo kwiyungura ubundi bumenyi.”

Akomeza agira ati: “Twubatse byinshi bundi bushya, tubikora bucece, kandi dufite icyizere. Muri Unity Club, ni ahantu twongeye gusobanukirwa ko u Rwanda ari umutamenwa. Ni ingobyi iduhetse, idukwiriye twese, kandi dutuyemo dutuje.”

Ihuriro rya 18 rya Unity Club Intwararumuri ryitabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, Intwararumuri, abayobozi b’inzego z’ibanze, abahagarariye urubyiruko, abakuru b’amadini n’amatorero, ndetse n’abahagarariye sosiyete sivile barenga 400.

Amafoto: RBA & Unity Club

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 8, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE