Umukinnyi wa Filime Regina Daniel yavuye ku izima yemera gusubirana n’umugabo
Umukinnyi Filime muri Nigeria akaba n’umugore wa Senateri Ned Nwoko, Regina Daniels, yageze aho ava ku izima yemera gusubirana n’umugabo we nyuma y’iminsi yari amaze yahukanye.
Uyu mugore wahukanishijwe n’uko umugabo we amukubita kandi akamukorera ihohoterwa ryo mu ngo yavanywe ku izima no kubona ko bamwe mu muryango we barimo gufungwa bazira we.
Regina Daniel yabivugiye mu mashusho yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ry’itariki 7 Ugushyingo 2025, avuga ko aho bigeze atsinzwe agiye gusubira ku mugabo we.
Yagize ati: “Noneho ncitse intege. Nagerageje kurwana ku buzima bwo mu mutwe bwanjye n’amarangamutima y’abana banjye, bimaze kurenga urugero rwo kwihangana kwanjye ngeze n’aho ndirira umuhisi n’umugenzi.”
Ariko niba bigeze no ku kuba mama wanjye yafungwa noneho ndatsinzwe ndabyemeye ndasubira mu rugo rwa Ned Nwoko.”
Regina avuze ibi nyuma y’uko ku mugoroba wo kuwa Gatanu nyina wa Regina Daniel yari yagaragaje ko Polisi yaje mu rugo rwabo yoherejwe n’umukwe we bakababwira ko Regina nadasubira iwe nyina bagomba kumufunga.
Ni nyuma y’uko mu ntangiriro z’iki cyumweru kirimo gusozwa hari hafunzwe musaza wa Regina Daniel n’ubundi umugabo wa Regina akavuga ko kugira ngo afungurwe hakenewe ko Regina Daniel yasubira mu rugo rwe.
Regina Daniels yashyingiranwe n’umunyapolitiki akaba n’umuherwe wo muri Nigeria Ned Nwoko tariki 26 Gicurasi 2019, amakuru y’itandukana ryabo yatangiye kuvugwa mu ntangiriro z’umwaka wa 2025.
