Ukraine irashinja Abanyafurika 1 400 gufasha u Burusiya mu ntambara

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 8, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Leta ya Ukraine yashinje u Burusiya kwinjiza mu gisirikare abarenga 1,400 baturutse mu bihugu bya Afurika 36, ngo babafashe mu ntambara bamaze imyaka bahanganyemo.

Yasabye z’ibyo bihugu bya Afurika baturutsemo kuburira abaturage bazo kudakomeza kwishora muri ibyo bikorwa.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrii Sybiha yatangaje ko Abanyafurika barenga  1,400 bashutswe n’u Burusiya bagasinya amasezerano agereranywa n’igihano cyo gupfa.

Abinyujije ku rubuga rwa X ku wa 07 Ugushyingo, Andrii yavuze ko abacancuro baza kurwana igihe kinini bahanyanyanza ari ukwibeshya kuko bahita boherezwa mu bitero yise iby’inyama.

Yongeyeho ko u Burusiya bukoresha amayeri atandukanye yo gushuka Abanyafurika aho bamwe bahabwa amafaranga bagasinya ku gahato  batazi ibyo basinyiye.

Ibi bibaye mu gihe  Guverinoma zimwe z’Afurika zatangiye kwemera ko hari abaturage bazo binjiye mu ngabo z’u Burusiya kubufasha mu ntambara.

Aljazeera yatangaje ko ku wa 06 Ugushyingo, Afurika y’Epfo yatangaje ko iri gukora iperereza ku benegihugu bayo 17 binjiye mu mitwe y’abacanshuro, nyuma y’uko abo bagabo bashyize hanze ubutumwa busaba ubufasha bwo gutahuka.

Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yavuze ko abo bagabo bari hagati y’imyaka 20-39 binjijwe mu bacancuro byiswe ko basinye amasezerano y’akazi gakomeye nyuma basaba ubutabazi bari muri Donbas muri Ukraine.

Kenya na yo yatangaje mu kwezi gushize bamwe mu baturage bayo bafatiwe mu  birindiro by’ingabo by’u Burusiya nyuma yo kwinjizwa mu ntambara batabizi.

Mu butumwa Perezida wa Kenya William Ruto yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ku wa 07 Ugushingo yavuze ko yagiranye ikiganiro na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky ku Banyakenya bafashwe bunyuranyije n’amategeko kandi bemeranyije ko hagiye gukorwa ubukangurambaga ntibakomeze gushukwa.

Ruto yavuze ko yasabye mugenzi we wa Ukraine  kurekura buri Munyakenya wafashwe n’inzego zishinzwe umutekano kandi yashimye ko Zelensky yumvise ubwo busabe.

Minisitiri Sydiha ko umubare nyakuri w’Abanyafurika  binjijwe mu ngabo z’u Burusiya ushobora kuba urenga 1,436 kandi ko abanyamahanga benshi bafashwe na Ukraine.

Mu kwezi kwa Kanama, Zelensky yavuze ko abasirikare b’u Burusiya  barwana hafi y’umujyi uri ku mupaka wa Vovchansk mu karere ka Kharkiv barimo abacanshuro baturutse mu Bushinwa, Tajikistan, Uzbekistan, Pakistan, hamwe n’ibindi bihugu  byinshi bya Afurika, bose hamwe bikaba bikekwa ko bagera ku 20,000.

U Burusiya burashinjwa gushuka Abanyafurika bukabinjiza mu ntambara buhanganyemo na Ukraine
  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 8, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE