Hasobanuwe impamvu z’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ugushyingo 7, 2025
  • Hashize amasaha 8
Image

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yasobanuye impamvu z’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli,n’uburyo bitazateza ingaruka ku bwikorezi, hanagaragazwa ingamba zihari mu guhangana n’iryo zamuka hagamijwe ko bitaremerera Abanyarwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo Jean de Dieu Uwihanganye, yavuze ko impinduka n’izamuka ry’ibiciro ku bikomoka kuri Peteroli, biterwa n’impamvu nyinshi, izamuka ry’Igiciro nko kuri lisansi hazamutseho 127Frw, kuri mazutu hazamukaho 92 Frw.

Yagize ati: “Ubundi impinduka ziterwa n’ibintu byinshi, ariko kuri iki gihe byatewe n’izamuka ry’ibiciro cy’ubwikorezi kuva ku cyambu dukoresha cyane cy’Umuhora wo Hagati kugera mu Rwanda, bigendanye n’ibibazo byari muri iyo nzira, muri uwo muhora muri iyi minsi byatumye ingendo zitagenda neza nk’uko bisanzwe, habaho gukererwa kw’abari baratumije ibyo bicuruzwa   ari byo bizamura igiciro.”

Yakomeje asobanura ko bitazamutse cyane kuko Leta hari ibyo yigomwe.

Ati: “Ukurikije ibyo dusanzwe tugenderaho, ibiciro ku masoko byagombye kuba bizamuka cyane, ariko Leta y’u Rwanda yemeye kwigomwa igice kinini cy’ibyari kuzamuka, kugira ngo ifatanye n’Abanyarwanda bitazamuka cyane cyane kuri mazutu kuko tuzi ko ari yo ikoreshwa cyane mu bwikorezi rusange, mu bantu bikorera ibicuruzwa n’ibindi.”

Ikindi yagarutseho ni uko n’igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga kiba cyazamutse, ndetse n’agaciro k’ifaranga mpuzamahanga.

Ati: “Igiciro cya peteroli ku isoko mpuzamahanga cyarazamutse, ifaranga ryacu ugereranyije n’ifaranga mpuzamahanga nabyo bibigiramo uruhare. Byakabaye biri hejuru cyane […]  Ubundi ureba icyo giciro cy’urugendo ari uruva ku cyambu kugera mu Rwanda n’uruva aho ibikomoka kuri petroli rujya ku cyambu, habaho kureba agaciro k’ifaranga ryacu n’iry’agaciro mpuzamahanga.”

Ku birebana no kuba ibiciro by’ingendo byazamuka, Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Uwihanganye yavuze ko mu Mujyi wa Kigali bizabamukaho gato, kandi mu Ntara ibiciro bizaganirwaho kuko n’ubundi ho hari hashize igihe bidahindurwa.

Ati: “Mu bwikorezi mu mijyi cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, byari byaravuguruwe mu minsi yashize, niyo byazamuka si cyane ntibizarenga 1%, ariko ahahuza imijyi uva Kigali ujya mu Ntara zitandukanye ho hari hashize igihe, n’ubundi mu gihe gito abantu bazabyigaho ngo dufashe abatanga iyo serivisi ngo bagere ku rwego rwo gutanga serivisi neza.”

Yongeyeho ko bikorwa mu rwego rwo kurinda umuturage kuko no mu bwikorezi rusange akenshi hakoreshwa mazutu, ari nayo mpamvu kuri mazutu igiciro kitazamutse cyane.

Hari ingamba zafashwe kandi mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro, harimo kongera ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli, gukoresha imodoka z’amashanyarazi, hatangiye umushinga wo kubyaza gaze yo mu Kivu indi gaze yakoreshwa mu guteka ishobora no gukoreshwa mu modoka nini no kongera umusaruro hakagabanywa ibitumizwa hanze.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo Jean de Dieu Uwihanganye, yagaragaje impamvu z’izamuka ry’ibiciro
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ugushyingo 7, 2025
  • Hashize amasaha 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE