U Rwanda ruzakira inama ya 19 y’abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 7, 2025
  • Hashize amasaha 8
Image

U Rwanda ruzakira Inama ya 19 y’Abayobozi b’Amashuri Makuru ya Gisirikare yo muri Afurika, izabera i Kigali kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 12 Ugushyingo 2025.

Inama ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ejo hazaza h’amahugurwa n’amasomo ya gisirikare muri Afurika: Gukuraho icyuho cy’ikoranabuhanga.’

Inama y’Abayobozi b’Amashuri Makuru ya Gisirikare muri Afurika ni ihuriro riba buri mwaka, rigamije guteza imbere ubumenyi, amahugurwa, n’iterambere ry’umwuga w’abasirikare.

Iyi nama inafasha mu guteza imbere ubufatanye, guhuza imikorere n’ubufatanye hagati y’amashuri makuru ya gisirikare yo muri Afurika.

Ni inama yateguwe n’Ingabo z’u Rwanda izaba urubuga rwo gushimangira ubufatanye bwo ku mugabane mu by’amahugurwa ya gisirikare ndetse no kwagura imitekerereze.

Izafasha kandi guteza imbere ubushakashatsi n’udushya mu myigishirize ya gisirikare, hagamijwe gukuraho icyuho cy’ikoranabuhanga mu guhangana n’ibibazo bigenda bivuka ku rwego mpuzamahanga n’akarere.

Abazitabira inama bazaganira ku mahirwe yo gushyiraho ibyemezo n’uburyo bw’imikoranire bihuriweho bigamije gukomeza ubufatanye mu mahugurwa n’imyigishirize mu bya gisirikare.

Izitabirwa n’abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare yo muri Afurika, Urwego rushinzwe Umutekano n’Amahoro mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe, inzobere mu bya gisirikare, abafatanyabikorwa mu bya gisirikare, n’abahanga mu by’umutekano w’akarere.

Kwakira iyi nama bigaragaza umuhate w’ Ingabo z’u Rwanda wo guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare ku rwego rwa Afurika, ndetse no guteza imbere imyigishirize n’amahugurwa mu by’umutekano ku mugabane.

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 7, 2025
  • Hashize amasaha 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE